Perezida wa Rayon Sports yahishuye uwamwigishije akazi

Perezida wa Rayon Sports yahishuye uwamwigishije akazi

Jul 05,2023

Ibi yabivugiye mu bukwe bwa Jean Paul na Goreth uzwi nka Gogo, bwabaye ku wa Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023.

Uvwo yari ahawe umwanya ngo ageze ijambo ku bageni, Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, yahishuye uko yabaye impamvu yo kuba umugabo kwa Nkurunziza.

Ati “Jean Paul yanyakiriye muri Rayon. Anyigisha akazi kandi ndabimushimira. Naramubwiye nti sinzakomeza kwigishwa n’ingaragu. Nudashaka ntituzakorana.”

Mu myaka ibiri amaze muri Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu amaze kwegukana ibikombe bibiri birimo kimwe cya shampiyona y’icyiciro cya Kabiri cyegukanywe n’ikipe y’abagore ya Rayon Sports WFC n’icy’Amahoro cyegukanywe na Rayon Sports.