Kigali: Umwana wiga P6 wandikiye mwarimu we amagambo yuzuye amarangamutima akoje gutangaza benshi

Kigali: Umwana wiga P6 wandikiye mwarimu we amagambo yuzuye amarangamutima akoje gutangaza benshi

  • Umwana wiga mu mwaka wa 6 yandikiye mwarimu we amushimira

Jul 05,2023

Umwana muto witwa Mutoni Maggie wiga kuri Babies Pram School, yashimiye mwarimu we Nsengiyumva Damien kubera uburyo amufasha mu masomo ye ya buri munsi ndetse agaragaza ko iyo ataba we ntaho yari kugera.

Uyu mwana usanzwe ari umuhanga cyane nk'uko byemezwa n'uyu mwarimu wakozwe ku mutima n'ubutumwa bwe, yanamushushanyije ku rupapuro ruto rwo mu ikaye amugaragariza ubutwari n'ubuhanga ahorana.

Maggie yanyuze mu byo mwarimu we Damien Nsengiyumva yamwigishije, agaruka ku butwari bwe ndetse n'ibimuranga muri rusange asaba abana bagenzi be kubaha abarezi.

Muri uru rwandiko, Mutoni Maggie yagize ati: "Kuri mwarimu nkunda Damien; Uri umugwaneza, uri mwiza kandi uri umuhanga ndetse ukaba mwarimu uhora akeye. Nukuri nakwigiyeho byinshi cyane birimo 'Ubwikorezi, imigemo, ibikorwa remezo ndetse n'ibindi. 

Ni ukuri iyo utaza kuba mwarimu wanjye ntabwo mba naragize amahirwe yo kumenya ibyo byose kuko imyigishirize yawe ntisanzwe kandi ni myiza cyane ndetse nawe uratangaje.

Ni wowe nzira yanjye yo kuba ngeze aha no kuntsinzi mbona umunsi ku munsi. Imana yo mu Ijuru iguhe umugisha kandi ikomeze kugutuza mu isi yuzuye ibyishimo. Yari umunyeshuri wigisha, Mutoni Maggie".

Mutoni Maggie, amaze kugaragariza urukundo mwarimu we Damien, yabinyujije no mu gishushanyo yamutuye agaruka ku murimo w'Abarezi muri rusange. 

Mu magambo yaherekeje iki gishushanyo yagize ati: "Barezi bacu beza, ntimuryama, murara amajoro menshi mutegura kugira ngo nkatwe abageze mu mwaka wa 6 w'amashuri abanza tuzabashe gutsinda. Bana bagenzi banjye mucyo twubahe abarezi bacu".

Mwarimu Nsengiyumva Damien watuye iyi mpano na Mutoni Maggie yatangarije InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru ko yanejejwe n'ubutwari bw'uyu mwana, aramushimira asaba abandi bana kujya bibuka imirimo ikorwa n'abarezi babo kugira ngo babashe kububaha no kubashimira aho biri ngombwa.

Yagize ati: "Mu by'ukuri uyu mwana yantunguye cyane, ubusanzwe ni unuhanga ariko ntabwo nari nzi ko yafata iya mbere akanyandikira gutya agakoresha amagambo meza asa nk'aya. Namushimiye kandi musezeranya kuzahora mufasha kimwe na bagenzi be nigisha".

Damien Nsengiyumva ubusanzwe ni umwarimu kuri Babies Pram School, ikigo giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya

Mutoni Maggie wanditse uru rwandiko 

Impano ya Mutoni Maggie ku barezi