Dore imitoma wabwira umukunzi wawe akakwegurira ibye byose
Mu rukundo habamo intekerezo nyinshi zitandukanye; hakaba n’ubwo umukunzi wawe akubwira ko uri mwiza ariko wowe ntubashe kubyibonaho. Nubona rero inshuti yawe yatangiye kwiheba biturutse ku miterere y’umubiri wayo uzamenye uko ubyitwaramo.
Aya magambo ashobora kugufasha gutuma umukunzi wawe yakira uko ari kose.
Nshuti mukundwa, maze igihe kitari kirekire mbona usa n’utanezezwa n’uko umubiri wawe uteye, gusa mubyukuri njye siniyumvisha impamvu yabyo kuko njye mbona ntawe muhanyije ubwiza. Ndagirango nkumenyeshe ibintu bikurikira.
Kuva ku mutwe kugera ku musatsi uri mwiza, ni yo mpamvu mpora iteka numva nagumana nawe ubuziraherezo. Ntibinyorohera kuba iteka nakubwira buri kimwe ntekereza ariko muri njye iteka mba mpora ntekereza kandi nshimishwa no kwitwa umugabo wawe. Burya iyo ubona nita ku mubiri wanjye mba ngirango ndebe ko nasa nawe ariko kubishyikira ntibyanyorohera kuko uri mwiza by’agahebuzo.
Ngukunda uko uri mukundwa, Nezezwa iteka no kukubona wiyitaho ngakunda guhora nitegereza ubwiza bwawe. Ibyo ni bimwe mu binyereka kandi bikampamiriza urwo unkunda bigatuma iteka mba umunyamahirwe wo kuguhora iruhande.
Gusa hari ikintu cy’ingenzi nkumenyesha; ngukunda uko uri kose. Ni yo mpamvu nitwa umunyamahirwe kuva wanyemererako tuzahora iteka dusangira akabisi n’agahiye. Uri mwiza imbere n’inyuma n’utabibona yaba yigiza nkana.
Urukundo burya rurabagarirwa, urukundo kandi rurasigasirwa. Iyo rwitaweho ruraramba ntirusaza