Mama Sava yahishuye uko ADEPR yamutaye imihanda kandi yarayibereye umuyoboke mwiza
Umunyana Annalisa wamenyekanye nka Mama Sava yitotombeye itorero rya ADEPR ryamutenze bigatuma ajya ku mihanda(kujya mu mirimo itandukanye idafite aho ihuriye n’ubutumwa bwiza).
Uyu mubyeyi w’abana babiri, aganira n’umunyamakuru, yavuze ko yasengeye muri ADEPR agakirizwamo akanabatirizwamo,ariko nyuma ngo baje kumutenga atangira kwigira hanze ariko ngo icyamubabaje ni ukuntu nta muntu n’umwe wo muri iryo torero waje ku mushaka nk’intama yazimiye ngo ayigarure.
Gusa ngo yemera ko yari akwiye gutengwa biturutse ku kuba yarakoze ibinyuranye n’amahame y’iri torero ariko atarakwiye gutereranwa.Mu byo yazize avuga harimo ko yaba yaratewe inda nta mugabo afite uzwi imbere y’itorero na Leta.Ati”Njyewe nasengeye muri ADEPR,nyibatirizwamo ndakizwa,ndirimba muri Chorale baza kuntera inda ndabyara icyo gihe nabwo barantenze njya gusaba imbabazi barambabarira.”
Yongeyeho ko icyo gihe yahise ajya mu bikorwa byo gukina cinema mu mwaka wa 2017, nabwo bahita bongera baramuhagarika bikaba bias n’aho ngo bamujugunye imihanda kuko batazi aho ari ubu.Ati” Buriya nazize ko nagiye mu mafilime, natenzwe cyera ubu maze igihe nguye!Nkibaza nti bavandimwe bapasiteri nshuti z’imisaraba ubu imihanda mwanjugunyemo muzi ibirimo.?
Uyu mubyeyi yongeraho ko yigeze kubabazwa n’ukuntu aho yasengeraga bamushyingiye ariko yabyara ntibaze no kumusura,agirana ibibazo n’umugabo we ntihagira uza kumubaza uko byagenze.
Avuga ko afite igikomere kuko yigeze kuba umuyoboke mwiza, agatura neza agatanga n’umusanzu ariko baza kumutenga ntibamukurikirana.Icyakora akoma urushyo agakoma n’ingasire kuko ADEPR ngo yamwishyuriye amashuri.
Mama Sava ahakana ko atazongera kujya gusa imbabazi mu ruhame nk’uko bisanzwe bikorwa mu mahame ya ADEPR.
Mama Sava yamenyekanye muri Filme z’uruhererekane nka Seburikoko, Papa Sava yinjiye mu ruganda rwa cinema mu Ukwakira 2017.Kugeza ubu amaze kubaka izina mu buryo butandukanye harimo no gukora ibikorwa byo kwamamaza.