Hazaca uwambaye: Itariki y'ubukwe bwa The Ben na Miss Pamella yamaze kumenyekana

Hazaca uwambaye: Itariki y'ubukwe bwa The Ben na Miss Pamella yamaze kumenyekana

Jul 15,2023

Umuhanzi Mugisha Bénjamin uzwi mu muziki Nyarwanda nka The Ben, azarongora umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella mu Ukuboza uyu mwaka.

Ku wa 27 Ukuboza ni bwo aba bombi bazakora ubukwe, mu birori bizabera muri Kigali Convention Center.

Ni ubukwe byitezwe ko bugomba kuzitabirwa n’ibyamamare bitandukanye, byiganjemo abanyamuziki.

The Ben mu busanzwe ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze iminsi hano mu Rwanda aho mu byamuzanye harimo gahunda zo gutegura ubukwe bwe na Pamella uri mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda ya 2019.

Ubukwe bw’aba bombi bugiye kuba nyuma y’igihe butegerejwe n’abatari bake.

The Ben uri mu bahanzi bamaze imyaka myinshi bayoboye umuziki nyarwanda na Miss Uwicyeza Pamella batangiye gushyira ahagaragara urwo bakundana muri 2020, binyuze mu butumwa bagiye batambutsa ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Mu mpera za Kanama 2022 ni bwo aba bombi basezeranye mu mategeko, mu muhango wabereye ku biro by’umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo.