Umusore yiyahuriye kwa Sekuru i Muhanga
Nsabimana Valens uri mu kigero cy’Imyaka 22 y’amavuko yari atuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Biringaga Umurenge wa Cyeza, birakekwa ko yiyahuje umuti wica udukoko.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyeza buvuga ko urupfu rwa Nsabimana Valens rwamenyekanye kuri iki Cyumweru Taliki 16 Nyakanga2023 saa kumi n’ebyeri z’igitondo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Gakwerere Eraste avuga ko Nyakwigendera ejo yagiye mu minsi mikuru y’ububatisimu agarutse yinjira mu rugo rwa Sekuru Ngirumpatse Juvénal wamureze we na mushiki we bakiri abana kugeza babyirutse.
Avuga ko Nsabimana Evariste yafashe muti bakoresha mu kwica udukoko arawunywa ahita apfa.
Gitifu Gakwerere avuga ko uyu musore bikekwa ko yiyahuye nta kibazo yari afitanye na Sekuru ubyara Nyina cyangwa abaturanyi kizwi.
Ati “Basanze yarangije kunywa uwo muti yapfuye ibindi birenzeho byabazwa inzego zibishinzwe.”
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert, yavuze ko bakimara kumenya urupfu rw’uyu musore Inzego zibanze n’iz’Ubugenzacyaha zihutiye kujyayo kugira ngo zirebe icyaba cyateye uyu musore kwiyahura.
Akomeza avuga ko ubu izo Nzego zose zahageze bakaba bategereje igisubizo kiva muri iryo perereza.
Ati “RIB bahageze kandi batangiye gukora iperereza.”
Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko Nsabimana na mushiki we babaye impfubyi z’ababyeyi bombi bakiri bato cyane barererwa kwa Sekuru ubyara Nyina.
Mu minsi mike ishize nibwo Nyirakuru yahise yitabimana, uyu Nyakwigendera asigarana na Sekuru kuko mushiki we yashatse umugabo, cyakora akavuga ko urupfu rwa Nyirakuru rutaba impamvu yatuma umusore w’imyaka 22 yiyahura.
Gitifu Gakwerere avuga ko Umurambo wa Nyakwigendera wagejejwe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa.