Perezida Putin yafashe umwanzuro uzatuma Afurika ikomeza kubura ibiribwa bihendutse
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023 yafashe icyemezo gishobora gutuma Abanyafurika bizirika umukanda mu nda kurusha uko byari bisanzwe.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press) byabitangaje, iki cyemezo ni icyo guhagarika kubahiriza amasezerano yo kurekura ibinyampeke binyura ku Nyanja y’Umukara, byaheze ku byambu bitewe n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya.
Umuvugizi wa Putin, Dmitry Peskov, yasobanuye ko u Burusiya bwahagaritse kubahiriza aya masezerano yagizwemo uruhare na Leta ya Turukiya, kubera ko hari ibitari kubahirizwa.
Peskov yatanze icyizere ko mu gihe ibitari kubahirizwa bizubahirizwa, u Burusiya buzasubira muri aya masezerano. Ati: “Ubwo igice cy’aya masezerano y’Inyanja y’Umukara kizaba cyubahirijwe, u Burusiya buzahita bugaruka mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.”
U Burusiya bufashe iki cyemezo nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru kibanziriza igishize bwamaganye Leta ya Turukiya yashyigikirije Ukraine abakomanda bayo bafatiwe mu rugamba rwa Mariupol, impande zombi zitabanje kubyumvikanaho.