Kigali: Umugore yakubise umugabo we amukura amenyo 2

Kigali: Umugore yakubise umugabo we amukura amenyo 2

Jul 17,2023

Umugore witwa Ufitenyina Odira w’imyaka 26, yakubise Umugabo we witwa Nshimiyimana J Claude ufite imyaka 31 amukura amenyo abiri nyuma yo kugirana amakimbirane.

Ibi byaba kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2023 mu Murenge wa Kigali Akagari ka Mwendo, Umudugudu w’ Isangano.

Amakuru avuga ko Uyu mugore Ufitenyina Odira nubwo yasezeranye na Nshimiyimana J Claude, ariko kubera amakimbirane ntabwo bari bakibana.

Ufitenyina Odira biracyekwa ko yakubise Umugabo we bimuviramo kuvamo amenyo abiri yohasi

Uyu mugabo yaje gusanga Umugore we aho yahungiye barashyamirana muri ubwo bushyamirane niho haturutse ko Odira akura J Claude amenyo abiri yohasi.

Nshimiyimana J Claude biracyekwa ko yakubiswe n’Umugore we akamukura amenyo abiri yohasi.