Cardinari Kambanda yaganiriye na Perezida wa Hungary anamugenera impano

Cardinari Kambanda yaganiriye na Perezida wa Hungary anamugenera impano

Jul 17,2023

Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda yageneye impano ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo Perezida w’iguhugu cya Hongiriya wamusuye.

Byabaye kuri iki Cyumweru taliki, 16 Nyakanga, 2023 ubwo Arkiyepiskopi wa Kigali yakiraga Nyakubahwa Perezida wa Hongiriya Katalin Novák bakaganira cyane k’ubufatanye mu guteza imbere indangagaciro z’umuryango.

Mu butumwa yacishije kuri Tweeter ye, Cardinal Kambanda yashimiye byimazeyo Perezida w’iguhugu cya Hongiriya n’ umuhate igihugu cye gifite mu gushyigikira no kongerera agciro umuryango nk’inzira rukumbi yo gukomeza no gutegura ejo hazaza heza h’ iyi si dutuye.