Umufasha wa Perezida w'Uburundi, Angeline Ndayishimiye yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Umufasha wa Perezida w'Uburundi, Angeline Ndayishimiye yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Jul 17,2023

Angeline Ndayishimiye, umugore wa Perezida w’u Burundi, araza mu Rwanda kwitabira inama mpuzamahanga y’abagore yiswe Women Deliver 2023 Conference.

Nubwo ataje mu Rwanda nk’umuntu woherejwe mu butumwa bw’akazi, ni intambwe yerekana ko umubano hagati ya Kigali na Gitega umeze neza.

Ni ubwa mbere Angeline Ndayishimiye ari bube ageze mu Rwanda kuva umugabo we Evariste Ndayishimiye ageze ku butegetsi.

Si Madamu Angeline ugaragaje ko umubano hagati y’u Rwanda n’Uburundi umeze neza gusa kuko na Perezida Ndayishimiye mu mpera z’umwaka wa 2022 yigeze kuvuga ko “nta kintu cyatandukanya Abarundi n’Abanyarwanda.”

Muri Gashyantare, 2023 Perezida Kagame yagiye i Burundi mu Nama y’Abakuru b’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo yakirwa na mugenzi we Ndayishimiye.

Byabaye ikimenyetsi ntakuka cy’uko Kigali ishaka gukomeza kubana neza na Gitega .

Kugeza ubu ibihugu byombi byafunguye imipaka kugira ngo ababituye bakomeze kugenderanirana.

Inama ya Women Deliver irafungurwa na Perezida Kagame.

Iritabirwa n’abayobozi bakomeye barimo Madamu Jeannette Kagame, Perezida wa Sénégal Macky Sall, Perezida wa Hungary Katalin Novák, Perezida wa Ethiopia Sahle-Work Zewde, umugore wa Perezida wa Namibie Monica Geingos n’abandi.