Perezida Macky Sall yagendereye u Rwanda
Perezida wa Senegal, Macky Sall uherutse kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Kigali mu ruzinduko yatangiye mu Rwanda, anitabiriyemo inama mpuzamahanga iri kuhabera.
Macky Sall yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023. Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, banagiranye ibiganiro.
Uyu Mukuru w’Igihugu cya Senegal, biteganyijwe ko muri uru ruzinduko agiriye mu Rwanda, azanitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’abari n’abategarugori mu iterambere, iri kubera i Kigali.
Mu minsi icumi ishize, tariki 04 Nyakanga, Perezida Macky Sall yari yahuye na Perezida Paul Kagame ubwo umukuru w’u Rwanda yerecyezaga mu Birwa bya Bahamas yitabiriye isabukuru y’ubwigenge bw’iki Gihugu.
Icyo gihe Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bya Senegal byari byatangaje ko “Perezida Macky Sall yaje ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Léopold Sedar Senghor mu masaha y’umugoroba kugira ngo yakire mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.”
Macky Sall kandi aje mu Rwanda asanga Perezida wa Hungary, Madamu Katalin Novák wanakiriye na mugenzi we Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru bakanagirana ibiganiro, ndetse bakanaganira n’itangazamakuru.
Madamu Katalin Novák na we wanitabiriye iyi nama y’uruhare rw’umugore mu iterambere, agiriye uruzinduko rwa mbere ku Mugabane wa Afurika, yavuze ko impamvu yahisemo kubanziriza ku Rwanda, ari ukugira ngo yihere ijisho iterambere ryarwo n’uburyo rwabashije kwikura mu majye rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu rukaba ari Igihugu ntangarugero hose.