Dore impamvu abasore n'abakobwa bagufi batakirwa mu gisirikare

Dore impamvu abasore n'abakobwa bagufi batakirwa mu gisirikare

Aug 19,2023

 Ibisirikare byinshi ku Isi ntabwo byakira abantu bafite uburebure buri munsi ya metero imwe na santimetero 60. Biba bisobanuye ko babarwa nk’abagufi cyane ku buryo batabasha aka kazi.

Mu gisirikare cy’u Rwanda ho, uwasabaga kwinjiramo yagomba kuba afite byibuze uburebure bwa metero imwe na santimetero 62. Gusa ngo ubu burebure ntibukirebwaho, keretse ko "umugufi bikabije" bitamushobokera.

Muri Kenya ho, umusore ushaka kwinjira mu gisirikare agomba kuba afite uburebure butari munsi ya metero na santimero 62, kandi akaba afite ibiro bitari munsi ya 54.5. Umukobwa ufite metero na santimetero 60 arakirwa, ariko mu gihe afite ibiro bitari munsi ya 50.

Akenshi ntabwo mu matangazo amenyesha kwinjiza mu gisirikare haba harimo uburebure n’ibiro bisabwa, kuko bisuzumirwa ku bibuga batoranyirizwaho. Ababishinzwe baca akarongo cyangwa bakarambura hejuru umugozi ureshya n’ubu burebure, uhanyuze yananirwa kuhakoza umutwe, agataha.

Kubera iki abagufi batakirwa?

Mu gihe Kenya yitegura gutangira kwinjiza urubyiruko mu gisirikare muri uku kwezi na Nzeri 2023, Umugaba Mukuru wungirije, Lieutenant General Jonah Mwangi, yagiriye ikiganiro kuri Citizen TV, asobanura byinshi bigenderwaho.

Umunyamakuru Jeff Koinange yamubajije impamvu abagufi batakirwa mu gisirikare, abisobanura atya “Umugore kugira ngo yinjire agomba kuba afite byibuze 5ft, ku mugabo, ugomba kuba ufite 5ft3in. Impamvu ni uko iyo uje uri munsi ya 5ft, biba bishoboka ko utari bugeze ku biro bisabwa, kandi iyo ufite ibiro birenze ibyo wakabaye ufite, mu myitozo biragabanyuka.”

Lt Gen. Mwangi yakomeje asobanura ati: “Imbunda dufite zirengeje 4ft. Ngaho tekereza, uhagaze ku murongo, ugiye kurwana, imbunda ni ndende kukurusha! Ni ikibazo. Kandi iyo urengeje ibiro 50, mu myitozo usabwa gutwara intwaro ifite ibiro biri hagati ya 18 na 25. Ibyo bizagabanya ibiro byawe. Uzabishobora? Nyuma y’imyitozo, uzasabwa kwikorera imizigo iremereye ifite ibiro biri hagati ya 25 na 45, ntabwo washobora kwiterura.”

Uyu musirikare yasobanuye ko kutemerera abagufi n’ab’ibiro bike kwinjira mu gisirikare atari ukubatesha agaciro. Ati: “Abantu bagufi ni abantu bakomeye.”