Umutoza wa APR FC yagize icyo avuga nyuma y'abafana bamuhaye booo ku mukino yanganyije n'ikipe yo muri Somaliya
Umutoza wa APR FC, Thierry Froger, yavuze ku ntacyo yavuga ku bafana bagaragaje ko batishimiye urwego ikipe yabo iriho byatumye bamukomera bakifuza Adil Mohamed.
Nyuma y’umukino APR FC yanganyije na Gaadiidka yo muri Somalia, Umutoza Thierry Froger yavuze ko umufana wese afite uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka mu gihe yageze ku kibuga, ariko bidakuraho intego yihaye zo gukomeza gushaka uko ikipe ibona intsinzi.
Ati “Abafana bareba ibintu tutabona. Bafite uburenganzira bwo kwijujutira ibyavuye mu mukino, ni uburenganzira bwabo. Iyo muri mu mukino, abakinnyi barakina hanyuma n’abafana bagafana.”
“Buri wese afite uburenganzira bwo kugera kuri stade agashyigikira ikipe ye cyangwa akabireka, agasakuza cyangwa ntasakuze. Njye ntacyo mfite cyo kubivugaho. Hari abakinnyi basa n’abakinaniwe. Nta bisobanuro bindi kuko buri wese areba, akanasesengura umukino uko abishaka.”
Uyu mutoza wanenzwe na benshi mu bakunzi b’iyi kipe kubera imipangire y’abakinnyi ye, yatangiye gutera impungenge abafana ba APR FC ko nta buhanga afite.
Thierry Froger ntabwo yigeze atinda mu makipe yose yatoje muri Afrika kubera umusaruro muke aho iyo yatinzemo ariyo yamazemo umwaka umwe gusa.
Amakipe nka USM Alger, Alta Solar na Mazembe yayanyuzemo ariko ntiyayarambyemo kuko bamuhambirizaga vuba.
TP MAZEMBE yamwirukanye nyuma y’ukwezi kumwe imuhaye akazi.