Ingabo z'ibihugu bishyigikiye Niger ndetse na Wayner bambariye urugamba ngo bahangane n'aba ECOWAS igiyehe bayitera

Ingabo z'ibihugu bishyigikiye Niger ndetse na Wayner bambariye urugamba ngo bahangane n'aba ECOWAS igiyehe bayitera

Aug 21,2023

Mu gihe ibihugu bigize ECOWAS bivuga ko isaha iyo ari yo yose bishobora gutera Niger, ibihugu bituranye kandi biyishyigikiye ari byo Burkina Faso na Mali byayoherereje indege z’intambara ku mipaka ibihuza na Niger ngo bizayitabare.

Ni igikorwa cyo kwereka abafashe ubutegetsi b’i Niamey ko Ouagadougou na Bamako babashyigikiye kandi ko intambara nitangira bazabatera ingabo mu bitugu.

Televiziyo y’igihugu ya Niger niyo yaraye itangaje ko hari indege( itavuga umubare) zageze ku mipaka ibigabanya na Niger ziturutse muri Burkina Faso na Mali.

Anadi makuru yatanzwe n’ibitangazamakuru byigenga, ngo n’uko ku munsi wejo kucyumweru , ibikoresho bya gisirikare n’indege z’intambara byabonywe bigwa ku kibuga cy’indege muri Niger bikekwa ko ari umutwe wa WAGNER uje gufasha igisirikare cyahiritse ubutegetsi bwa Bazoum.

Iriya televiziyo y’Igihugu kandi ivuga ko ziriya ndege ari izo mu bwoko bwa Super Tucano.

Hagati aho hari abasirikare bagera cyangwa barenga 5000 batangiye kwegera aho bazatangiriza intambara kuri Niger.

Ngo ntiharimo abo Nigeria iteganya gutanga.

Abasirikare bamaze gukusanywa ni abo muri Bénin, Côte d’Ivoire, Sénégal na Guinée-Bissau.

N’ubwo amakuru kugeza ubu ari uko abivuga, ku rundi ruhande nta makuru arambuye ku mitegurirwe y’iriya ntambara.

Abagaba b’ingabo zateguriwe iriya ntambara ntacyo baratangariza itangazamakuru mpuzamahanga.

RFI iherutse kwandika ko hari abasirikare bamwe ba CEDEAO bamaze kwegerezwa imipaka ya Bénin na Nigeria ikora kuri Niger.

Ikindi kivugwa kugeza ubu ni uko buri gihugu mu bizatanga bariya basirikare kigomba no gutanga ingengo y’imari izakoreshwa byibura mu minsi 90 ya mbere y’intambara.

Ngo iriya ntambara nimara iminsi irenze 90, CEDEAO niyo izajya yishyura fagitire.