Tiwa wataramiye bwa mbere i Kigali yahishuye ikintu cyamutangaje kurusha ibindi
Tiwatope Savage wishimiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere yanyuzwe n’uko yakiriwe mu Rwanda, igihugu yari akandagiyemo bwa mbere, anyurwa n’ubwiza yasanganye abanyarwandakazi.
Tiwa Savage yahise yiha umuhigo wo kuzongera kugaruka mu Rwanda, akahataramira.
Uyu muhanzikazi wataramiye abaturarwanda mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya Giants Of Africa ryari rimaza icyumweru ribera mu Rwanda , yatunguwe n’ubwiza bw’abanyarwandakazi avuga ko azagaruka ku bwabo.
Ubwo uyu muhanzi yari ageze ku rubyiniro nyuma yo kuririmba indirimbo eshatu , yafashe umwanya agira icyo atangariza abitabiye iki gitaramo.
Ati “Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda , ndashaka kuvuga ku bategarugori , Mbere na mbere ndishimiye cyane kuba ntazanye umukunzi wanjye hano, kuko abakobwa bo mu Rwanda muteye neza cyane. Mwakoze kuntumira , Ese nzagaruke? Yego kubera abakobwa banjye beza.”
Nyuma yo gutarama Tiwa Savage abinyujije ku rubuga rwa Instagram mu butumwa buherekejwe n’amashusho y’igitaramo, yashimiye abanyarwanda ku rukundo bamweretse.
Tiwatope Omolara Savage [Tiwa Savage] w’imyaka 43 yageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa 19 Kanama 2023 habura amasaha make ngo ataramire abakunzi b’umuziki we bari i Kigali.