Umugore yatunguye benshi kubera amafoto ye abiri amugaragaraza hamwe yiteye ibirungo ahandi nta byo

Umugore yatunguye benshi kubera amafoto ye abiri amugaragaraza hamwe yiteye ibirungo ahandi nta byo

Aug 21,2023

Abakobwa n'abagore ni bamwe mu bantu bahindura uko basa binyuze mu byo bisize mu gihe abagabo ntacyo biba bibabwiye.

Uku kwisiga ibirungo bitandukanye byazanwe cyane cyane ni uko urubyiruko rusigaye rushakira amafaranga mu gukora umurimo wo gusiga abantu by'umwihariko igitsina gore , abahanzi ndetse n'aband babyifuza.

Mu butumwa bwashyizwe hanze n'uwiyise 'Hustle without Borders' kuri Facebook, yagaragaje uburanga bw'umukobwa wisize ibirungo ndetse arongera amwerekana atari yisiga ibirungo bigaragara ko ari abantu babiri batandukanye nyamara ari umwe.

Ibi byatumye bamwe mu basore n'abagabo  barahirira kutazongera gushyira ubuzima bwabo mu kaga binyuze mu kwiringira abakobwa biteye ibirungo, aba basore hamya ko ibirungo ari 'Scam'.

Nubwo bimeze bityo , bamwe mu bakobwa n'abagore bakoresha ibirungo ku mubiri wabo, bemeza ko ari uburyo bwo kugira isuku ndetse no kwirinda kigaragara nabi mu ruhame.

Uwashyize hanze aya mashusho ntabwo  yigeze agaraza amazina y'uyu mukobwa ndetse n'aho aherereye gusa byahaye isomo benshi mu babibonye.