Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira wamaguru muri Espagne akomeje kwibasirwa nyuma yo gusomera mu ruhame umukinnyi 'ikipe y'igihugu

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira wamaguru muri Espagne akomeje kwibasirwa nyuma yo gusomera mu ruhame umukinnyi 'ikipe y'igihugu

Aug 21,2023

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira wamaguru muri Espagne, Luis Rubiales, aranengwa nyuma y’amashusho yagaragaye afashe imyanya ye y’ibanga ari iruhande rw’umwamikazi Letizia n’umukobwa we Sofia w’imyaka 16.

Uyu muyobozi w’umupira w’amaguru yateje impaka kandi asoma ku munwa umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abagore, Jenni Hermoso nyuma yo kwegukana igikombe cy’isi kuri iki cyumweru.

Ibi yabikoze ubwo bari mu muhango wo gutanga iki gikombe i Sydney nyuma y’uko Espagne itsinze Ubwongereza igitego 1-0.

Uyu mukinnyi wa Esipanye yavuze ko gusomwa n’uyu mugabo w’imyaka 45 y’amavuko, nyuma y’umukino atigeze abikunda ubwo yari live ku mbuga nkoranyambaga aganira n’abafana.

Benshi bavuze ko iki gikorwa ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Irene Montero, Minisitiri w’Uburinganire muri Espagne yavuze ko Rubiales yakoze amakosa. Ati "Ntabwo dukwiriiye kumva ko gusoma umuntu atabishaka ari ikintu gishobora kubaho.

Ni bumwe mu bwoko bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagore bakunze guhura nabwo kandi kugeza ubu tubona tutashobora kubica."

Iona Belarra, Minisitiri w’Uburenganzira bwa rubanda we yagize ati "Niba bakora biriya igihugu cyose kibibona, ntacyo batakora bihishe. Ihoterwa rikorerwa abagore rikwiye gucika."

Rubiales yagerageje guseka abamunenga ashimangira ko ari ugusomana umunwa ku wundi ’hagati y’inshuti ebyiri zishimira ikintu zagezeho’ anasaba abantu kwirengagiza ’ibicucu.’

Uyu kandi yasomye ku itama uwatsinze igitego cyatanze igikombe Olga Carmona.Ibyishimo byari byamurenze cyane.

Uyu ari kotswa igitutu cyane aho benshi bari kumushinja guhohotera Hermoso ndetse basaba ko yeguzwa.