Perezida Ndayishimiye w'Uburundi yahagurukiye abo mu butabera
Perezida w'Igihugu cy'u Burundi yatangaje ko agiye guhagurukira abakora mu butabera batubahiriza inshingano zabo .
Ibi Perezida w'u Burundi , Evariste Ndayishimiye yabitangaje ashingiye ku birego by'abaturage bamugezago bavuga ko bimwe ubutabera n'abacamanza baca imanza zirimo akarengane .
Perezida Ndayishimiye yihanangirije abacamanza baca imanza bakarenganya abaturage aho kubaha ubutabera ,yanaburiye abanga gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n'inkiko .
Mu gihugu cy'u Burundi abaturage bagera kuri 50 ku munsi bagaragariza Umukuru w'Igihugu ko barenganiye mu manza biterutse ku bacamanza baburanishije imanza baburanye nk'uko byemejwe na Perezida w'u Burundi.
Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi yanatangaje ko ateganya kongera gusura Intara ya Karusi kugira ngo akurukirane uko gushyira mu bikorwa ibyemezo by'inkiko birimo gukorwa kugira ngo afate imyanzuro nk'Umukuru w'Igihugu.
Ivomo : UBM news