Abagore: Dore umuti uvura kubura amavangingo igihe cy'akabariro

Abagore: Dore umuti uvura kubura amavangingo igihe cy'akabariro

Aug 22,2023

Kubura amavangingo cyangwa ububobere mu gihe cyo gutera akabariro ni ikibazo gikunze kugaragara cyane ku bantu b’igitsina gore ugasanga rimwe na rimwe gisenye ingo za bamwe ari naho bahera bavuga ko uwo muntu ari mukagatare bivuze ko atagira amavangingo.

 

Aha rero twegereye umuganga HABAKUBAHO Desire maze agira byinshi adusobanurira kuri iki kibazo

Ese kubura ububobere biterwa n’iki? Kubura ububobere ahanini biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye zirimo:

Gucura no konsa cyane: Izi ngo nizo mpamvu za mbere ishobora gutuma umugore abura ububobere mu gihe cy'akabariro bitewe n’uko umusemburo wa estrogen uba waragabanutse cyane bigatuma umugore ahora yumye mu gitsi1na.

Kutitegura mbere yo gutera akabariro: Aha twavuga nko gukora imibonano ku ngufu, kuba ufite ubwoba bwo kuyikora, kuba utishimiye uwo mu gihe kuyikorana kuba udatekanye mu buryo bumwe cyangwa ubundi nabyo bishobora gutuma umuntu yumagara kabone n’iyo yaba yari asanzwe agira amavangingo.

Gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro: Burya ngo imiti imwe n’imwe abagore bakunda gukoresha mu kuboneza urubyaro ngo ishobora kuba intandaro yo kumagara mu gitsi1na harimo ibinini byitwa confiance ndetse na microgynon n’urushinge rw’amezi atatu.

Indi mpamvu idakunze kuvugwaho rumwe na benshi ngo ni ukuba umuntu ataraciye imyeyo bitewe n’uko na byo biri mu bishobora kuzamura ibyiyumviro ku bijyanye n'akabariro.

Dore bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko utakigira ububobere

Uretse kuma mu gitsi1na hari ibindi bimenyetso birimo:

Uburyaryate mu gitsi1na

Kubabara mu gihe cyo gutera akabariro

Kudashyukwa

Kutarangiza

Gushaka kunyara buri kanya

Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari n’ibindi byinshi

 

Ese ni iki wakora mu gihe ubura ububobere cyangwa amavangingo?

Kunywa amazi ahagije

Kurya cocombre

Kurya water melon

Amavuta atandukanye asigwa mu gitsina

 

Mu gihe ibyo byose byanze ushobora kugana ivuriro Relax life center bakaguha imiti y’umwimerere ishobora kukuvura cyangwa ukabahamagara kuri 0788302368.