Umubyeyi yahaye umuvandimwe we Nyababyeyi kugirango abashe kubyara
Umubyeyi w’abana babiri yahaye nyababyeyi ye umuvandimwe we mu Bwongereza,mu gikorwa abaganga babaga bise ’intsinzi idasanzwe’.
Muri iki gikorwa cyabaye ku nshuro ya mbere muri UK,ikipe y’abaganga 20 babaze aba bombi baha icyizere uyu mugore wari warabuze urubyaro ko agiye kubyara.Bombi ngo babazwe neza.
Kubaga abantu bagahana nyababyeyi bivuze ko n’abandi bagore babarirwa mu magana ku isi bashobora guhabwa amahirwe yo kubyara.
Uwayitanze, ufite imyaka 40, yashakaga guha umuvandimwe we w’imyaka 34 amahirwe yo kugira umuryango nyuma yo kuzuza uwe.
Mu gihe cy’amasaha umunani n’iminota 12 nyababyeyi y’uyu yakuwemo, hanyuma mu yandi masaha icyenda n’iminota 20,ishyirwa mu wayihawe. Izi operasiyo zombi zabereye mu bitaro bya Churchill i Oxford mu ntangiriro za Gashyantare.
Uwari uhagarariye abaganga babaga Profeseri Richard Smith na Isabel Quiroga bishimiye ibyavuye muri ibyo bikorwa byombi.
Uyu yavuze ko iki gikorwa bakoze ku nshuro ya mbere cyari gitangaje kandi ari intsinzi iremereye cyane.
Yagize ati: ’Byari bitangaje cyane.Ntekereza ko bishoboka ko aricyo cyumweru cyampangayikishije cyane mu mwuga wanjye wo kubaga ariko nanone kikaba cyiza cyane.
Uwatanze nyababyeyi n’uwayihawe bose bari mu byishimo birenze.
’Nishimiye rwose ko uwatanze yagarutse mu buzima busanzwe nyuma yo kumubaga nkuko n’uwahawe nawe bimeze, nyuma ya operasiyo ndende,... twizeye ko azabyara."
Madamu Quiroga uri mu babaga kuri Oxford Transplant Centre,yavuze ko umurwayi yishimye cyane,kandi ko yizeye kuzabyara abana barenze umwe.
Uyu mugore wahawe nyababyeyi utashatse gutangazwa amazina yavuze ko muri aya mezi agiye guterwa igi rye n’umugabo we bari bahuje riri mu byuma hanyuma azabyare.
Kuba iki gikorwa cyagenze neza ni inkuru nziza y’uko abagore babyara bashobora kugoboka bagenzi babo babuze urubyaro bakabafasha nabo bakagira abana.