Abasore: Dore ibyo wakorera umukobwa mukundana ntazigere akwibagirwa na rimwe
Hari umugani wo mu Cyongereza ugira uti:"If you offer anything to a woman, she will return it to you ten times over". Bashatse kuvuga ko ikintu uhaye umukobwa cyangwa umugore akigusubiza n'inyungu zikubye innshuro 10. Ese ni byo ?
Abagore cyangwa abakobwa bakunda gukundwa bihoraho kandi bagahabwa ibyo bifuza byose nta na kimwe kivuyemo. Ari ibishoboka abasore bagasenze cyane kugira ngo bahishurirwe ibyo abo bifuza bashaka, ubundi babihere ku murongo babibakorera kuko umukobwa wa nyawe agira ibyo yifuza.
Nyuma y'uko ufashe umutima we ukawutsindira, kora ibi bikurikira kuko ni bwo urugamba rutangiye;
1. Mwoherereze ubutumwa bwa mu gitondo
Umukobwa mukundana akeneye kubyukana ubutumwa bwawe byarimba akaba ari bwo bumubyutsa. Uyu mukobwa ni bwo azabona ko umurutira runaka.
2. Urukundo rwawe rumwereke ubinyujije mu bikorwa
Kora iyo bwabaga ubundi umukunde bidasanzwe ndetse bihoraho, umukunde ubinyujije mu bikorwa nabwo azabasha kugutandukanya na runaka uhora amubwira ko amukunda ariko ntacyo amuha.
Ibi uzabisanishe n'umugani ugira uti: "Action speaks louder than words".
Ni amakosa gutereta umukobwa akamara umwaka atarabona impano yawe byibura ingana na kimwe cya kabiri cy'umushahara wawe.
Isoko: Naijablog.ng