Ruhango: Umugabo yemeye ko yishe umwana we w'imyaka 3 akamuta mu musarani

Ruhango: Umugabo yemeye ko yishe umwana we w'imyaka 3 akamuta mu musarani

Aug 23,2023

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinazi, avuga ko bafashe umugabo ukekwaho kujugunya umwana we mu bwiherero yabanje kumunigisha umugozi.

Agahozo Josué w’imyaka 24 y’amavuko, ashinjwa kwica umwana we w’umuhungu Akimanimpaye Fabrice wari ufite imyaka 3 y’amavuko.

Atuye mu Mudugudu wa Bugirinteko,Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango. Umukozi ushinzwe imali n’ubutegetsi mu Murenge wa Kinazi akaba asimbura Gitifu uri mu kiruhuko cy’ukwezi, Irebukwe Domina yabwiye UMUSEKE ko uyu Agahozo Josué yabyaranye uriya mwana witwaga Uwimanimpaye Fabrice n’umukobwa ariko ntibabana.

Uyu ushinjwa kwica umwana we ngo yaje gushaka undi mugore.

Irebukwe avuga ko Agahozo Josué mbere yo kwica umwana yimutse mu Mudugudu yabagamo ajya kumwicira mu wundi Mudugudu.

Ati: “Mbere yo kumuta mu bwiherero bwa metero 12 yabanje kumunigisha umugozi abona kumujugunyamo.”

Irebukwe avuga ko akimara gukora ayo mahano yagarutse iwabo, ababyeyi be bombi bamubaza aho yasize umwana, ababwira ko yamwohereje mu Karere ka Rusizi.

Gusa abanza kujijinganya bahuruza irondo n’abaturage, abemerera ko ari we wamwishe amujugunya mu bwiherero.

Uyu muyobozi avuga ko uyu mwana yabanje kurerwa na Nyina, ariko biba ngombwa ko amuzanira Agahozo bamubyaranye kubera ubuzima butari bwiza uwo mukobwa yari abayemo.

Irebukwe avuga ko hari amakuru bafite yemeza ko umugore Agahozo Josué yashatse batonganye, bigakekwako ari uyu mwana bapfaga kuko yari amaze icyumweru yahukanye.

Ati: “Nubwo Agahozo ataravuga icyamuteye kwica umwana we, ariko bishoboke ko intonganya bagiranye n’umugore we ari zo ntandaro zatumye yihekura.”

Umurambo w’uyu mwana uracyari mu bwiherero.

Ubuyobozi bw’Umurenge bukavuga ko bategereje Inzego z’Ubugenzacyaha kugira ngo zimukuremo mbere yo gukora iperereza kugira ngo umurambo ubone kujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kinazi.

Agahozo Josué ukekwaho kwica umwana we ari mu maboko y’Ubugenzacyaha.