Bitandukanye n'ibimenyerewe, abazimurwa mu manegeka mu mugi wa Kigali nta bufasha bazahabwa
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buravuga ko nta bufasha buzaha abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe bazimurwa ku ngufu kubera ko ngo bamaze igihe kinini basabwa kwimuka ku bushake mu rwego rwo kwirinda kwibasirwa n’ibiza.
Ibi bitandukanye n’ubufasha bwo gukodesherezwa amezi atatu bwahawe abimuwe mu gihe cyashize. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yasobanuye ko byatewe n’uko bo bibasiwe n’ibiza byaje bibatunguye.
Meya Rubingisa yagize ati: “Guverinoma nta mafaranga y’ubukode cyangwa ubundi bufasha ku bazimurwa mu manegeka. Twafashe iki cyemezo kubera ko twatanze igihe gihagije mbere y’uko imvura igwa. Twaburiye bihagije abari mu manegeka ko bakwiye kwimuka. Ibwiriza rireba abapangayi na ba nyir’imitungo.”
Icyakoze, ngo abo isuzuma ry’urwego rw’umurenge rizagaragaza ko nta bushobozi bafite bwo kwiyimura, bazafashwa byihariye nk’abatishoboye.
Uyu muyobozi asobanura ko kuri ba nyir’imitungo, n’ubwo bazaba bimuwe, izakomeza kuba iyabo, kandi ko bazaba bemerewe kuyikoresha hashingiwe ku mabwiriza y’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.
Umujyi wa Kigali uremeza ko imiryango igomba kwimuka byihuse mbere y’imvura y’Umuhindo ibarirwa mu 3000. Yiganjemo iy’abapangayi.