Dore ibintu 20 bitangaje utajya ubwirwa kuri Tungurusumu umuti ukomeye w'indwara zisaga 20

Dore ibintu 20 bitangaje utajya ubwirwa kuri Tungurusumu umuti ukomeye w'indwara zisaga 20

Aug 24,2023

Ikirungo cya Tungurusumu cyangwa ikiribwa ni kimwe mu birungo bikungahaye ku ntungamubiri n'ibinyabutabire byiza ku mubiri , bityo bigatuma tungurusumu igira akamaro kanini ku mubiri .

Burya indwara za hato na hato nk'indwara z'ibicurane , ubugendakanwa nizindi zishobora kutuzahaza , zishobora kuvugwa no kurya tungurusumu byonyine .

Kuva kera Tungurusumu yagiye ikoreshwa mu buvuzi butandukanye , ishobora kuribwa ari mbisi cyangwa igatekwa mu biryo , kandi uko wayirya kose , ubasha kuronka intungamubiri ziyibamo 

Tungurusumu ishyirwa mu cyiciro kimwe n'ibitunguru , ikaba ikomeza guhumura ku muntu wayiriye , ariko burya hari abantu batemerewe kurya tungurusumu .

Intungamubiri ziboneka muri Tungurusumu 

Akamaro gatangaje 20  ka Tungurusumu utajya ubwirwa , Burya ni umuti uhambaye

Muri tungurusumu dusangamo intungamubiri nyinshi zitandukanye zirimo : mu gace gato ka tungurusumu dusangamo 

Umunyungugu wa karisiyumu 

ubutare bwa fer

Umunyungugu wa manyeziyumu 

Umunyungugu wa Fosifore

Umunyungugu wa Sodiyumu 

Umunyungugu wa Zinc

Umunyungugu wa Cuivre

Umunyungugu wa Manganeze

Ibinyabutabire bya Lutein na Xeanthin

Vitamini B5 ,B9 na B6

Vitamini K

Vitamini C

nizindi nyinshi.

Nta gushidikanya ko muri tungurusumu habonekamo intungamubiri nyinshi cyane ari nazo zituma igira uruhare runini mu kuvura umubiri no kuwurinda indwara.

Akamaro ka Tungurusumu ku mubiri wa muntu 

Akamaro gatangaje 20  ka Tungurusumu utajya ubwirwa , Burya ni umuti uhambaye

Tungurusumu ifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu karimo 

1.Kongera ubudahangarwa bw'umubiri 

Muri tungurusumu dusangamo ibinyabutare byo mu bwoko bwa antioxidant ndetse na Vitamini C , byose bikaba bifasha umubiri wa muntu mu kuzamura ubudahangarwa bwawo mu guhangana n'indwara.

2.Kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije 

Tungurusumu ni kimwe mu biribwa byiza bifasha umubiri wa muntu kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije no kuwushyira ku murongo bityo ikaba ari nziza ku muntu ufite uburwayi bwa hypertension.

3.Kuvura kubyimbirwa cg ubwivumbure bw'umubiri 

Tungurusumu yifitemo ubushobozi bwo koroshya ibibazo byo kubyimbirwa ngo mu gihe umuntu yagize ikibazo cyatuma abyimbirwa.

4.Kuvura ibicurane 

Ibinyabutabire n'amavitamini dusanga muri tungurusumu bifasha umubiri mugahangana n'indwara ziterwa n'amavirusi ndetse na bagiteri , izi ndwara hakabamo n'ibicurane .

5.Gutuma igogora rigenda neza 

Tungurusumu ni kimwe mu biribwa bituma igogora ryibyo turya bigenda neza , bityo zikaba zinagabanya ibyago byo kuba wafatwa n'indwara ya constipation cyangwa se kubyimbirwa mu nda.

6.Kugabanya  ibyago byo kwibasirwa na kanseri

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya tungurusumu bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri zirimo kanseri yo mu gifu , mu kibuno na kanseri y'amabere.

7.Gutuma ubwonko bukora neza 

Kurya tungurusumu bigira uruhare mu gutuma ubwonko bukora neza , bikanafasha ubwonko kuba bwafata mu mutwe bikoroheye no kwibuka .

8.Kugabanya ibinure bibi mu mubiri 

Burya tungurusumu igira uruhare runini mu kugabanya ibinure bibi mu mubiri byo mu bwoko bwa koresiteroli bizwi nka LDL , ibi bigaha tungurusumu ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima.

9.Kuvura ububabare bw'iryinyo

Burya tungurusumu ishobora gufasha umubiri mu kugabanya ububabare bw'amenyo aho ikora nk'imiti igabanya ububabare (analgesia).

10.Gushyira ku murongo ikigero cy'isukari mu maraso 

Kurya tungurusumu bifasha umubiri mu gushyira ku murongo , ikigero cy'isukari mu maraso , ibyo bikagabanya ibyago byo kwibasirwa na Diyabete.

11.Gukomeza amagufa 

Tungurusumu ikungahaye ku munyungugu wa karisiyumu na vitamini C ndetse na Fosifore , ibi bikaba bituma amagufa akomera , ibyo bikanarinda amagufa kumungwa .

12.Kurinda amaraso kuvura 

Bimwe mu binyabutabire dusanga muri Tungurusumu , bituma amaraso atavura , ibyo bikagabanya  ibyago byo kwibasirwa n'indwara zishamikira ku bibazo byo kuvura kw'amaraso .

13.Koroshya ibimenyetso bya Asima 

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya tungurusumu bigabanya ibimenyetso by'indwara ya asima bityo bikaba ari byiza ko umuntu urwara asima yakwibuka kuyishyira ku mafunguro ye.

14.Kurinda uruhu 

Burya tungurusumu ibamo bimwe mu binyabutabire birinda uruhu ndetse bikabanya ibyago byo kuba rwasaza imburagihe.

15.Kuvura ibibazo by'indwara z'amatwi 

Tungurusumu ishobora kukurinda no kuvura indwara zifata mu matwi , ibi bikaba bigabanya ibyago byo kuba amatwi yawe yakwangirika biturutse ku burwayi.

16.Gutuma umuntu agira imbaraga zo gukora siporo umwanya munini 

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya tungurumu bituma umuntu agira imbaraga zo gukora siporo umwanya munini cyane .

17.Kuvura indwara y'ise

Tungurusumu yifitemo ubushobozi bwo kuvura ise ndetse nizindi ndwara zifata ku ruhu cyane cyane ziterwa n'udukoko twa bagiteri.

18.Kurinda umutsatsi 

Vitamini C ndetse n'ubutare bwa fer dusanga muri tungurusumu bituma umutsatsi umera neza ndetse no kurinda ko umutsatsi wacikagurika .

19.Kuvura ububabare bwo mu mihango 

Kurya tungurusumu bishobora gufasha umugore /umukobwa uri mu mihango kugabanya ububabare buterwa nayo .

20.Gusukura umwijima

Burya umwijima wifitemo ubushobozi bwo gusukura umwijima , aho ituma umubiri uvubura enzymes zifasha mu gusukura umwijima.

Akandi kamaro ka Tungurusumu

kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya Alzheimer

Gutuma igisebe gikira vuba

Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima

Kugabanya ibyago byo kwibasirwa itera iturika ry'udutsi tw'ubwonko izwi nka Stroke

Kuvura indwara zifata mu buhumekero

Ni bande batemerewe kurya tungurusumu?

Akamaro gatangaje 20  ka Tungurusumu utajya ubwirwa , Burya ni umuti uhambaye

Hari abantu batemerewe kurya tungurusumu , cyane si byiza kurya tungurusumu nta kindi wigeze urya , nanone umuntu ufite ibisebe mu gifu si byiza ko yarya tungurusumu 

 

Nanone hari abantu tungurusumu ishobora gutera ibibazo bya allergies , nabo si byiza ko bayirya.