Perezida Kagame yatangaje ko agiye guhangana n'urubyiruko rujya kuramya Ubukene
Perezida Kagame yavuze ko yiteguye guhangana n’urubyiruko ruharaye kuramya ubukene, rumara amajoro n’amanywa rukora ingendo zo kujya mu mabonekerwa.
Umukuru w’Igihugu yatanze ubu butumwa kuri uyu wa 23 Kanama 2023, ubwo yari mu birori byo kwizihiza imyaka 10 ishize hatangijwe gahunda ya YouthConnekt.
Perezida Kagame yavuze ko yababajwe no kumva urubyiruko ibihumbi rukora urugendo rw’iminsi 3 ngo rugiye ahabaye amabonekerwa, avuga ko niyongera kubyumva azafunga abafite iyo myumvire.
Ati : "Vuba aha,hari ikintu kibabaje narakimenye hanyuma nkizana no mu nama y’abaminisitiri, ndababaza.
Naje kumenya urubyiruko nk’amwe rugera ku bihumbi. Bafashe inzira ngo n’ibintu bibaho buri gihe. Iyo mbimenya kare mba narabihagaritse ntibikomeze kuba .
Urubyiruko nkamwe rugafata inzira rukazinduka, bakamara iminsi itatu bagenda n’amaguru ngo bagiye ahantu habonekewe ariko hajyanye n’ubukene.
N’ukuvuga ngo noneho mugeze aho kuramya ubukene. Ngira ngo niyo musenga, muba musaba ibyabateza imbere, muba musaba ibyabakiza, mukava mu bukene. Nta muntu waramya ubukene, ntibibaho, ntimuzasubire, mwakoze ishyano. Ababikoze mwakoze ishyano.
Ninongera no kubyumva hari n’abanyuze ahandi ngo bagiye kuramya ubukene nzazana amakamyo mbashyiremo, ngende mbafungire ahantu. Nzabarekura ari uko ubwo bukene bw’ibitekerezo bwabavuyemo."
Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko rwitabiriye iyi sabukuru ko rukwiriye gukora rugateza imbere igihugu aho kwitega kugobokwa n’abandi.
Ati: “Wakwishimira ko ubeshejweho n’uko undi akugaburira? Muri ka Gaciro duharanira ibyo birimo na byo? Va ku muntu rero, jya ku gihugu.
None se Igihugu cyabaho gitegereje ko ikindi gihugu kizakigoboka?,cyangwa kizacyibuka, ikindi gihugu kitacyibutse,kitagize icyo kikigeneye kikarimbuka…Ntibikabeho!.
Yakomeje agira ati "Niyo nzira turimo nshaka ko mwebwe urubyiruko mubyumva hakiri kare. Ugakura wiyubaka.Ugakura utanga umusanzu ku gihugu cyawe.
Utazakura usabiriza cyangwa igihugu kigufite kibe gifite ubusa,gisabirize.Icyo nicyo kigenga ibindi byose,byose twakora."
Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe “Youth Connekt” ko rudakwiye guceceka ngo rurebere ibitanoze biba muri siporo, anenga abayobozi bashyira amafaranga mu ndagu aho kuyashora mu bikoresho biteza imbere imikino.
Ati "Ujye hariya uvuge uti ’muzi ibyatubayeho?, uzi ibyo umuyobozi yadukoze,kugira ngo nitubimenya tubimubaze.Umuntu nkuwo akwiye kubibazwa.
Namwe mukwiye kwerekana ko mubyanze kugira ngo n’undi atazabikora ejo, bigahagarara."
Perezida Kagame yagarutse ku bibazo biri mu mikino,abitindaho ndetse yemeza ko impamvu yabigenje utyo ari uko urubyiruko uko rurezwe ariko rukura.
Ati "Nabitinzemo kuko mwe nk’urubyiruko uko murerwa,murezwe yaba mu rugo,ku mashuri,yaba hanze mu nzego z’igihugu bifite uburemere buruta ubwo abantu babishyiramo.Iyo urezwe wemera ko ruswa ntacyo igitwaye,kuriganya,ugakura uciriritse.Kwemera ibintu biciriritse bikaba muri kamere yawe,bikaba ikintu ukwiriye kubana nacyo,hari ikibazo.Haba hari ikibazo mu mutwe w’umuntu.Iyo ubikuriyemo uzahora hahandi haciriritse,abantu baciririke igihugu giciririke,duhore twiyambaza abashobora byose.Abe ariko tubaho.
Yasabye urubyiruko kwanga kuba abaciriritse, abasaba kugira ubushake bwo gukora aho gutegereza gutungwa n’abandi cyangwa se n’indagu.
Ati: “Abantu bato mubanze muhanagure ibintu nk’ibyo mu mitwe yanyu, muvanemo ibintu biciriritse, byo kwiheba urashoboye bigeragezemo byange wagerageje, ugire umutima wagize ubushake, ariko kimwe nikinanirana ugerageze ikindi, uzagira icyo ushobora naho iyo utunzwe n’abandi n’indagu aho ni ho ha mbere urubyiruko rukwiye guhera mu byo twubaka, ibyo twiyubakamo, ni aho bitangirira”.
Biravugwa ko ibyo Perezida Kagame yavuze bishingiye ku gikorwa giherutse gutegurwa na Diyosezi Gatolika ya Nyundo, aho abantu bajya gusengera ahari Umusozi uzwi nk’Umurwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w’Abakene, uherereye muri Paruwasi Crête Congo Nil.
Umurwa wa Bikiramariya, Umubyeyi w’Abakene, uri mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Congo-Nil.
Ni ahantu hakorerwa urugendo nyobokamana buri mwaka, hagahurira urubyiruko rusaga ibihumbi 15 ruba rwaturutse muri paruwasi 28 zigize Diyosezi ya Nyundo.