Donald Trump wayoboye Amerika yatawe muri yombi

Donald Trump wayoboye Amerika yatawe muri yombi

Aug 25,2023

Donald Trump yakoze amateka yo kuba uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika watawe muri yombi na polisi ndetse agafungirwa muri Gereza yo muri Atlanta ku mugoroba wo kuri wa Kane iminota micye mbere yo kurekurwa.

Trump ukurikiranweho icyaha cyo gushaka guhindura ibyavuye mu matora yo mu 2020, yanditswe mu gitabo cya gereza ya Fulton nk’imfungwa No. P01135809, afatwa ifoto areba muri camera ndetse n’ibikumwe yinjizwa muri kasho amaramo iminota 20 mbere yo kurekurwa nk’uko tubikesha Reuters.

Mbere yo kwinjira mu ndege ye bwite ku kibuga cy’indege cya Hartsfield-Jackson cya Atlanta amaze kurekurwa, yongeye kuvuga ko iki cyaha ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ndetse n’ibindi byose ashinjwa bishingiye kuri politiki.

Yatangarije abanyamakuru ati: "Ibyabereye hano ni igitutsi ku butabera." "Nta kibi nakoze, kandi abantu bose barabizi."

Trump, ufite imyaka 77, yamaze kwinjira mu mateka nk’uwahoze ari perezida wa mbere wa Amerika ukurikiranyweho ibyaha, nubwo agiteganya kongera kwiyamamaza mu matora ya perezida umwaka utaha.