Manudi wo muri Papa Sava yakoze ubukwe - AMAFOTO

Manudi wo muri Papa Sava yakoze ubukwe - AMAFOTO

Aug 25,2023

Umukinnyi wa Filime Manudi ukina muri Filime ya Papa Cava,ndetse na Seburikoko,agiye kubana akaramata n’urukundo rw’ubuzima bwe.

Ku wa 24 Kanama 2023,Nkundabose Emmanuel benshi bamenye nka Manudi muri Papa Cava,abandi bakamumenya nka Mucoma muri Seburikoko ,yasezeranye  n'umukunzi we witwa Uwizeyimana Josiane,umwari yihebeye akamutoranya mu bandi,bakemeranya ku bana byemewe n'amategeko ya Leta.

Uyu mukinnyi wa Filime ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo guhura n’urukundo rw'ubuzima bwe  ,bakaba bemeranyije kubana akaramata, imbere y’amategeko mu murenge wa Kigarama muri Kigali.

Uyu musore wamenyekanye nka Manudi yakuze akunda gukina filime,aza guhinduka n’umuhanga mu bijyanye no gufata amajwi muri Sinema,kuziyobora n’ibindi.

Nyuma yo gukundwa na benshi muri filime,Manudi yatangiye gushyira ahagaragara filime ye ica kuri channel ya Manudi Show,ndetse bigaragara ko intambwe yateye yinjira muri Sinema nyarwanda yakinguye imiryango myinshi,akagera kuri byinshi.

Uretse umunezero uri mu mutima wa Manudi,ni ibyishimo mu bakinnyi bakina muri Papa Sava,ndetse na Seburikoko banashyigikiye  mugenzi wabo wasezeranye imbere y’amategeko.

Bamwe mu bakinnyi bakinana barimo Marigarita,Digidigi,batangaje ko bashimishijwe n’intambwe Manudi yateye yo kubaka umuryango kandi bamwifuriza urugo ruhire no kugera ku nzozi ze.

Digidigi yagize ati “Ni ibyishimo ku bwa mugenzi wacu wateye intambwe yo gushinga urugo,tumwifurije urugo ruhire”.