Abagabo: Dore ibimenyetso byakwereka ko umugore wawe atishimiye urugo
Nubwo muri rusange abantu bashakana ku neza no ku bwumvikane, hari igihe umwe mu bashakanye ashobora kubana n’undi kubera izindi mpamvu zitari urukundo, cyangwa se nyuma yo kubana urukundo rukayoyoka kuburyo aba yumva atagikeneye kubakana na mugenzi we.
Dore bimwe mu bintu 10 bigaragaza umugore utishimiye umugabo we ndetse utanashishikajwe ko bashyira hamwe bakubaka urugo rwabo:
1. Umugore utishimiye urushako, ntajya ahangayikishwa n’ikibazo icyo aricyo cyose kiri mu rugo, usanga yabihariye umugabo gusa. Muri rusange, abagore nibo ba mutima w’urugo kandi nibo bashishikazwa cyane n’ibibazo biri mu rugo, kuko akenshi ari nabo babimenya cyane. Umugore ugaragaza ko ibibazo biri mu rugo ntacyo bimubwiye, ntaba yishimiye urushako rwe.
2. Umugore utishimiye urushako kandi udashaka kubakana neza n’uwo bashakanye, akunda kumva yakwikubira, agaharanira inyugu ze gusa, nta kwita ku byagirira akamaro umugabo we.
3. Iyo umugore utishimiye urushako amaze guhararukwa umugabo we, atangira kumwereka ko ntacyo avuze imbere ye, agahora ashyira hasi ibitekerezo bye, ndetse akamwereka ko atujuje ibyo abandi bagabo bafite.
4.Umugore utishimiye urushako ntatinya guhemukira uwo bashakanye, haba mu kumuca inyuma, kumuharabika, kumutesha agaciro mu bandi bagabo ndetse no kumuhemukira mu bundi buryo bwose.
5. Iyo bikabije bikagera ku rwego ruhambaye, uwo mugore ahinduka uwo bita “igishegabo”’ ; umwe uba yarigize umugabo mu rugo kuburyo nta jambo umugabo agira. Bene uyu mugore ahora ahanganye n’umugabo, ntiyemera gukosorwa, aba ari mudakurwa ku ijambo
6. Umugore utishimiye urushako, anyereza umutungo akoresheje gusesagura mu iraha rye cyangwa kugendera mu kigare cy’abandi bagore bagenzi be, hari nubwo awuhisha ahandi cyangwa akawujyana iwabo, ntakangwe no gukoresha amafaranga arenze ubushobozi bw’urugo rwabo.
7. Umugore utishimiye urushako, ntamenya kurera neza abo yabyaye, abatoza gusuzugura Se kandi ntibagire n’undi muntu bubaha. Ahorana intonganya, ntamenya kuvuga neza haba mu rugo cyangwa mu baturanyi, bigatuma urugo rutagendwa na buri wese.
8. Umugore utishimiye urushako, ntakinya kubwira abandi bagore ko yiganye abashatse, mbese akagaragaza ko umugabo we nta gaciro afite ku buryo yamuha icyubahiro cy’umutware we
9. Umugore utishimiye urushako kandi ahora yijujuta, yivumbura ku mugabo we kugirango atagira icyo abazwa nk’inshingano ze ashobora kuba atujuje neza kandi akunda guhembera amahane mu rugo.
10. Umugore nk’uyu yemera inama zose ahawe n’abandi atabanje kuzigenzura bitewe n’uko akenshi aba akunda gushyira amabanga y’urugo rwe hanze. Aha umugore aba ashobora no gusenya burundu asenyewe n’inama zitari nziza yagiriwe n’abandi bantu.
Umugore nk’uyu aba ari uwo kwitondera kandi umugabo ufite umugore ateye gutya bimusaba kwihangana bikomeye nubwo bitabashwa na buri wese.