Moscou yateye utwatsi ibivugwa ko Putin ari wivuganye umuyobozi wa Wagner Group
Mu gihe ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byemeje ko Perezida Vladimir Putin yaba ari we wishe inshuti ye Yevgeny Prigozhin, Umuvugizi w’ibiro bya Perezid yabihakanye.
Dmitry Peskov, Umuvugizi muri Perezidasni y’Uburusiya yavuze ko nta bimenyetso bihari biragaragaza uwishe Prigozhin.
Ati “Kugeza ubu nta makuru afatika dufite, hakenewe ko haboneka amakuru afatika azabisobanura mu iperereza ryatangiye gukorwa.”
Dmitry Peskov yavuze ko ibyo abo mu Burengerazuba bavuga ari ibinyoma byambaye ubusa.
Ku wa Gatatu nijoro nibwo Prigozhin byamenyekanye ko indege yari ku rutonde rw’abayirimo yahanutse abari bayirimo bose barapfa.
Abamukundaga batangiye gushyira indabo ku hantu bagennye ho kumwibukira, hari amafoto ye.
Imwe mu miyoboro yok u rubuga rwa Telegram ishamikiye ku mutwe w’abacanshuro ba Wganer Group yari akuriye, watangaje ko indege ye yarashwe n’ubwirinzi bwo mu kirere bw’Abarusiya cyakora nta we urabyemeza.
Hari andi makuru avuga ko iyo ndege yaba itararashwe ahubwo yahagurutse itezemo igisasu.
Putin yagize icyo avuga
Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin ku wa Kane nimugoroba yavuze ko yihanganishije imiryango y’abantu 10 baguye muri iriya ndege.
Ati “Nagira ngo mbere ya byose mvuge amagambo yo kwihanganisha mbikuye ku mutima imiryango y’abantu bose bari mu ndege.”
Perezida Putin yakomeje avuga ko amakuru y’ibanze agaragaza ko hari abakozi ba Wagn Group bari mu ndege.
Avuga ku kazi bakoze, Putin yagize ati “Abo ni abantu bagize uruhare ku mpamvu rusange yacu yo kurwanya ubutegetsi bwitwara nk’aba- Nazi muri Ukraine.”
Perezida Vladimir Putin yageze kuri Prigozhin avuga ko bamenyanye mu myaka ya 1990, avuga ko ari umugabo wanyuze mu bihe by’ubuzima bikomeye.
Yamuvuze ibigwi, avuga ko Prigozhin n’abarwanyi be bakoze ibikorwa bikomeye muri Ukraine.
Ati “Yakoze amakosa akomeye mu buzima. Ariko yageze ku bintu bikomeye yaba we, no ku bindi bifite inyungu rusange igihe nabimusabye, nko mu mezi make ashize.”