Bwa mbere Perezida Kagame yakomoje ku Bakono n'umuhango wo kwimika umutware wabo
Perezida Paul yasabye abavuga rikumvikana bo mu ntara y’amajyaruguru ndetse n’iy’Uburengerazuba gukoresha imyanya bafite mu kuzana impinduka mu baturage, aho kubashora mu bikorwa bibi.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 25 Kanama, ubwo yaganiraga n’abavuga rikumvikana babarirwa muri 700 bo muri ziriya ntara zombi.
Ni ikiganiro cyabereye mu ishuri rya gisirikare riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze, kikaba cyibanze ku bikorwa bibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda biheruka kumvikana muri kariya gace; by’umwihariko umuhango wiswe uwo kwimika umutware w’Abakono wabereye mu Kinigi ku wa 09 Nyakanga.
Perezida Paul Kagame wari uvuze bwa mbere kuri uriya muhango, yagaragaje ko atumva ukuntu ikintu nka kiriya cyabayeho hakabura umuntu n’umwe ugikumira.
Yavuze ko nyuma y’uriya muhango hakozwe icukumbura ryagaragaje imikorere mibi, irimo kuba amasoko yose akomeye yaragendaga ahabwa umucuruzi Kazoza Justin wari wimitswe nk’umutware w’Abakono, kandi mu buryo butemewe n’amategeko.
Yagize ati: "Icukumbura ryanagaragaje ibibazo bibi cyane by’amacakubiri muri aka gace. Hari n’aho twasanze amatsinda ashingiye ku kwironda yarigaruriye inzego z’ibanze z’ubuyobozi. Ni gute twageze hano?"
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi [muri Musanze], Mukasano Gaudence, yemereye Umukuru w’Igihugu koko ko ibi bibazo bihari.
Yavuze ko nko mu murenge ayobora habarizwa amatsinda 20 ashingiye ku kwironda, akavuga ko aya matsinda afite imbaraga kurusha n’inzego z’ubuyobozi ku buryo ibyo ubuyobozi buzanye abayagize batabishyigikiye bidashyirwa mu bikorwa.
Ati: "Dufite amatsinda afite imbaraga nk’Abateme, Abagarura, Abadogo, Abarihira n’Abakonya. Abayobozi b’ibanze ntibashobora gukora ikintu atemeje. Birasa n’aho bigaruriye inzego z’ibanze z’ubuyobozi."
Perezida Kagame yibukije ko kwironda ari bibi cyane, yitsa cyane ku kuba nta muryango n’umwe mu Rwanda utaragizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi yakuruwe n’amacakubiri.
Yavuze ko Abanyarwanda bakeneye "ubumwe" hagati yabo mu rwego rwo kwigobotora ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko kwironda nta mwanya bigifite mu gihugu.
Umukuru w’Igihugu kandi yibukije ko habayeho ubwitange bukomeye kugira ngo u Rwanda rube ruri aho ruri uyu munsi, ku buryo hari n’abamenewe amaraso.
Yavuze ko yiteguye guhangana n’uwo ari we wese uzabangamira Ubumwe bw’Abanyarwanda bwagezweho habayeho ukwiyuha akuya.
Perezida Kagame yavuze kandi ko n’ahandi ibyo kwironda biri ’"nibatabihagarika vuba na bwangu baragira ibyago".
Abayobozi batandukanye bo mu majyaruguru basabye imbabazi ku bw’ibyabaye bemeza ko ari umurengwe, mbere yo kwizeza Perezida wa Repubulika ko bagiye kubihagurukira mu rwego rwo kwirinda ko byasubira.