Umukobwa arimo guhiga umushinwa wamuteye inda yarangiza akigendera

Umukobwa arimo guhiga umushinwa wamuteye inda yarangiza akigendera

Aug 26,2023

Umugore wo muri Zambiya ari gusaba ubufasha leta nyuma yo kubyarana umwana n’Umushinwa wamutaye akimara kumenya ko atwite.

Uyu mugore arasaba ko Leta yamufasha gutuma uyu mushinwa yemera inshingano ze akaza kumufasha kurera uyu mwana babyaranye.

Uyu mugore arashinja uyu mushinwa kumutererana we n’umwana wabo w’amezi arindwi.

Uyu mugore witwa Eunice Nasungwe wo mu gace ka Chainda i Lusaka yavuze ko ari umushomeri uhatirwa gushaka uburyo bwo gutunga uyu mwana we.

Nasungwe yavuganye na tereviziyo y’iwabo avuga ko atewe impungenge n’ubuzima arimo.

Nk’uko uyu mugore w’imyaka 25 abitangaza, ngo we n’umukunzi we w’Umushinwa babanye amezi menshi.

Uyu mushinwa ngo yishyuye ababyeyi be inkwano kandi amusezeranya ko azahita amurongora vuba.

Ibintu byose ngo byarahindutse amaze gusama, uyu mugabo ahita ava mu rugo kandi ngo ntabwo yigeze agaruka kumureba.

Ati”Yambwiye ko anshaka kuko ari wenyine mu gihugu kandi ko yashakaga umugore bashobora kubana. None,ubu mfite umwana kubona amafunguro atatu ku munsi biragoye.

Nagiye muri kompanyi yabo, bambwira ko bemerera gusa abashinwa kwinjira imbere cyangwa abanya Zambiya bakora murikompanyi. Sinzi impamvu babivuga. Umwana wanjye aracyari muto, akeneye se nubwo ari umunyamahanga ".

Ikinyamakuru Tuko kivuga ko umwana wa Kasunwe yabyawe n’umugabo bivugwa ko ari umwe muri ba nyiri iyi kompanyi ikorera muri zambia,kandi amakuru yakuye mu buyobozi ni uko Abashinwa batemerewe gushyingiranwa n’Abanyazambiya.