Perezida Kagame yavuze icyo yakoze akimara kumenyeshwa iby'iyimikwa ry'umutware w'Abakono
Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu yavuze kuri bimwe mu byagiye bikurikira umuhango wo kwimika umutware w’Abakono wabereye mu Kinigi muri Nyakanga uyu mwaka ndetse no ku cyo yakoze akimara kumenya aya makuru anahishura icyo yabwiye Gatabazi wahoze ari Minisitiri ndetse na Guverineri w’intara y’amajyaruguru byabereyemo.
Umukuru w’Igihugu ubwo yaganiraga n’abavuga rikumvikana bo mu ntara z’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, ni bwo bwa mbere yari yumvikanye avuga kuri uriya muhango.
Yavuze ko amakuru yawo yabanje kuyabwirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga wamuhamagaye amumenyesha ko hari abasirikare bo ku rwego rwa ba Colonel yari yafunze nyuma yo kujya kwimika umutware w’Abakono.
Perezida Kagame icyo gihe ngo yabwiye Gen Mubarakh ati: "Wagize neza kuba wafunze abo basirikare."
Perezida Kagame yavuze ko nyuma yaje kongera guhamagara Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda amubaza niba hari icyo yari yakoze no ku basivile bari bitabiriye uriya muhango, undi amusobanurira ko abasivile batari mu nshingano ze.
Perezida Kagame ngo yaramusubije ati: "Ok, ibyo ndabigufasha noneho bindekere, njye ndabashinzwe bose."
Umukuru w’Igihugu yavuze ko yahise ahamagara muri za Minisiteri asaba ko bamukurikiranira akamenya mu by’ukuri ibyari byabaye, ari bwo batangiye kumuvira imuzi abantu batandukanye bari bagiye mu Kinigi barimo n’abari baturutse i Kigali.
Mu bo bamubwiye harimo Gatabazi Jean Marie Vianney wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Amugarukaho yagize ati:"[Mu bagiye kwimika] bamwe bavuye i Kigali, bavuye muri ’Capital’ nta n’ubwo ari aba hano. Abandi ni abacuruzi, abandi ni...bati ’ndetse na Gatabazi. Gatabazi wahoze ari Guverineri."
Perezida Kagame ngo yabajije niba Gatabazi na we asanzwe ari Umukono, ibyatumye ahita amuhamagara kuri Telefoni amusaba ibisobanuro.
Mu rwenya yagize ati: "Ubwo na we naramuhamagaye ndamubaza nti ’Gatabazi uba iki?’ ajyaho sinzi ibintu yasobanuye, ndamubwira [1] ’wapi, ntabwo uri Umukono uri igisambo gusa. Nti ugomba kuba utazi n’icyo uri cyo wowe."
Perezida Kagame kandi ngo byabaye ngombwa ko ahamagaza abo yari yabwiwe bose ko bagiye kwimika umutware w’Abakono arabicaza, asanga abenshi ari abo muri RPF Inkotanyi.
Yavuze ko mu bisobanuro yabatse, Gatabazi n’abo bari kumwe nta n’umwe wagize icyo avuga usibye kujyaho "bakavuga ubusa."