Abagore: Dore ibimenyetso bizakwereka ko umugabo wawe atazigera agusiga

Abagore: Dore ibimenyetso bizakwereka ko umugabo wawe atazigera agusiga

Aug 27,2023

Hari ubwo murushako habamo kugira ubwoba no guhorana impagarara by'umwihariko ku bagore ariko nanone haba hari ibimenyetso umugabo ashobora kubereka, bakabona neza ko yabaye imbata yabo adashobora kugira ahandi yerekeza kubera urukundo.

 

Ubanza bose bagira iyo saha yo kwibaza niba urugo rwabo ruzaramba, kuko uzasanga bamwe bavuga ngo 'Umugabo ni umwana w'undi' mbese bigaragara ko batakaje icyizere. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyagufasha wowe mugore kumenya ko umugabo wawe nta wundi yagusimbuza.

1. Ni umunyakuri 

Umugabo wawe ubusanzwe ni umunyakuri, nta kintu na kimwe ajya gukora atakubwiye kandi aho agiye hose uba uhazi. Kuba ibyo abikora byagashobotse ko akureka, ariko kubera urukundo agufitiye, umutima mwiza aguha n'ibindi, byose bizajye bimwereka ko ntaho yajya.

2.Ahora akubwira ko ari wowe Juliette we 

Uyu mugabo wawe, ntabwo ajya ahwema ku kubwira ko agukunda kandi ko ari wowe yemera mu isi yose. Agutera imitoma uko bwije nuko bukeye busobanuye ko ari wowe yihebeye.

Buriya umugabo utagukunda, niyo yakwijijisha, ntabwo yabikora amezi atanu kuko ntiyabishobora, ariko niba uwo muri kumwe, hashize umwaka umwe cyangwa ibiri, akaba akibikora, mwubahe kandi ugire umutima utekanye wifitiye Romeo.

3. Amakosa ye aramenya akayasabira imbabazi

Umugabo umenya ko yagukoshereje akagusaba imbabazi, uwo ni inshuti yawe.Bamwe bati: "Amafuti y'umugabo nibwo buryo bwe", wowe mu gihe mumaranye, ba umutangabuhamya, ese nawe ni ko abigenza? Aragukosereza bikarangirira aho ? Niba we yibuka ko yakosheje, uwo niwe wawe.

Ibi kandi turabihuza n'uko amakosa yawe nayo ayakira uko yakabaye kandi akaguha imbabazi.

Isoko: Afrinik