Perezida Kagame yerekanye ko bamwe mu bayobozi n'abavuga rikijyana ari bo ntandaro y'idindira ry'iterambere

Perezida Kagame yerekanye ko bamwe mu bayobozi n'abavuga rikijyana ari bo ntandaro y'idindira ry'iterambere

Aug 27,2023

Ubwo Perezida Kagame yasuraga akarere ka Musanze akaganira n'abavuga rikumvikana, yakomoje ku mpamvu u Rwanda rumaze imyaka isaga 60 rwigenze nyamara nta terambere rigaragara rugezeho ugereranyije n'ibindi bihugu byari bimeze nka rwo muri iyo myaka nyamara ubu bikaba byarateye imbere incuro zisaga 500 kurusha u Rwanda.

Perezida Kagame watangiye yibaza icyo kuba "uvuga rikumvikana" bisobanuye, yibukije abari aho ko kuvuga rikumvikana byonyine bidahagije ko ahubwo ari byiza no kureba icyo uvuga yavuze ndetse n'icyo biri bumarire abo yabwiye.

Yakomeje atanga urugero ku bihugu nka Korea ndetse na Vietnam byamaze gutera imbere ku rwego rwo hejuru nyamara byari ku rwego rumwe n'u Rwanda mu myaka ya za 60 ubwo rwabonaga ubwigenge.

Avuga ku gituma u Rwanda rusa n'urutava aho ruri mu bijyanye n'iterambere yaze ko akenshi biterwa n'abayobozi ndetse n'abavuga rikumvikana bicara bakajya inama ku bigomba gukorwa nyamara wajya kureba nyuma y'igihe cyumvikanweho ugasanga ntacyakozwe.

Yagize ati: "Niba hashize imyaka 5, abayobozi mwaricaye murumvikana, murasezerana, muvuga igikwiye gukorwa, rwose mubishyiramo amafaranga, ibitekerezo, ubumenyi mufite muravuga ngo igikwiriye gukorwa ni iki uzagikora ni uyu , dore uko bikorwa, inama ni iyi, turarangije tugende tujye gukora. Nyuma y'imyaka 5 ukagaruka, abahari n'abari bahari icyo gihe ugasanga bamwe ntibanabyibuka, undi arakubwira ngo yagizengo undi yarabikoze, undi ati mbabarira gusa ni amakosa.[...]  |Niyo mpamvu ubara imyaka irenga 40, kuva muri za 62 ugasanga uracyari ha handi cyangwa hanyuma yaho. Ibyo ni byo mushaka, ni ko mushaka ko tuba, ibyo mwirirwa muvuga ahantu hose muba mubeshya."