Muhanga: Umugore yakubise umwana kugeza apfuye amuziza guhekenya ikijumba

Muhanga: Umugore yakubise umwana kugeza apfuye amuziza guhekenya ikijumba

Aug 29,2023

Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwafunze umugore wo mu karere ka Muhanga, ukekwaho kwica akubise umwana w’umuturanyi we amuziza ko yahekenye kimwe mu bijumba yari agiye kugurisha .

Uyu mugore witwa Mukanyabyenda Henriette wo mu mudugudu wa Gasovu,mu kagari ka Nyarunyinya mu murenge wa Cyeza niwe ushinjwa kwica uyu mwana w’imyaka 14 witwa Niyonkuru Patrick, aho ngo yamukubise inkoni mu mutwe nyuma yo guhekenya icyo kijumba.

Uyu mugore ngo amaze kwica uyu mwana yahise aremba ajyanwa mu bitaro bya Kabgayi,nyuma aza kuvayo kuwa Gatanu nijoro.

Umwe mu baturage yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ati "Niyonkuru Patrick yaraje afata ikijumba,uwo mugore aramubwira ati ’wifata ibyo bijumba.Aramubwira ati ’ko ureba abandi bari guhekenya waretse nanjye nkihekenyera’.Yahise yaka inkoni umukecuru wari hirya ye ahita ayimukubita mu mutwe,umwana aba arazengereye,agiye kwa muganga agwayo.

Ni ikijumba rwose bapfuye,none se ko atari umwana mukuru ngo bafitanye izindi nziza wenda. "

Undi yagize ati "Kugira ngo apfe umwana,bamuvanye hano [ababyeyi be] bamujyana mu Rutobwe, babonye bikomeye bamujyana mu bitaro i Kabgayi mu rukerera rwo kuwa Gatanu.Twamushyinguye ejo."

Hari abaturage bavuze ko uyu mugore atishe uyu mwana abigambiriye,bakifuza ko yakurikiranwaho icyaha cyo kwica atabigambiriye.

Babwiye TV1 ko atamukubise iyo nkoni ashaka kumwica kuko ngo nta kibazo bari bafitanye cyangwa ngo akigirane n’umuryango we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza,Ndayisaba Aimabl,yabwiye TV1 ko Urwego rwa RIB rwamaze guta muri yombi uyu Mukanyabyenda ushinjwa kwica Niyonkuru.

Ati "Uwo mubyeyi wamukubise, amaze kumva ko umwana yatangiye kuremba,twabifashe ko arimo kwirwaza kuko nawe yahise ajya mu bitaro avuga ko umwana yamuteye ibuye.

Tumaze kumenya ko umwana yapfuye,RIB yamusanze kuri Centre de Sante aho yari yagiye kwivuriza.Ubu afungiye i Muhanga."

Gitifu Ndayisaba ashingiye ku byabaye. yasabye abaturage kujya birinda kwihanira igihe cyose hari mugenzi wabo ubakoshereje.