Guverineri Habitegeko yakuwe ku mirimo yo kuyobora intara y'Iburengerazuba
Habitegeko François wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba na Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubutaka bahagaritswe mu mirimo yabo.
Itangazo ryavuye kwa Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida Kagame yakuye mu mirimo aba bayobozi bombi.
Bwana Habitegeko,abaye undi muyobozi w’Intara ukuwe mu mirimo ye muri uku kwezi nyuma ya Madamu Nyirarugero Dancille wakuwe ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru asimburwa na Mugabowagahunde Maurice.
Habitegeko Francois yari yarashyizwe mu majwi muri dosiye ikomeye yagonganishije benshi ijyanye n’ubucukuzi bw’umucanga muri Kariyeri zo mu karere ka Rutsiro, iherutse kwirukanisha nyobozi yose y’aka karere.
Iyi Nyobozi yo mu karere ka Rutsiro yasheshwe kuwa 28 Kamena 2028, kubera ibibazo binyuranye byari biyugarije birimo n’ikibazo cya kariyeri icukurwamo umucanga, ari nayo yavuzwemo Habitegeko. Hari hashize amezi 2 gusa iriya nyobozi isheshwe.
Habitegeko François yari amaze imyaka 10 ari Meya w’Akarere ka Nyaruguru azamurwa mu ntera agirwa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Kuwa 15 Werurwe 2021,asimbuye Alphonse Munyantwari.
Uyu muyobozi afite ibigwi n’amateka bikomeye kuko ari nawe wahize abandi mu kwesa imihigo mu mwaka wa 2020 mu turere 30 tugize igihugu.
Mu yindi mirimo Habitegeko yakoz,e harimo kuba yarabanje mu miryango itari iya leta, aho yakoraga ibijyanye n’ubuhinzi ariko yibanda ku gukoresha ikoranabuhanga.
Mu 2005, yakoraga ibijyanye n’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi cyahoze cyitwa ISAR.
Nyuma yaje kuba Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Uturere ku rwego rw’Igihugu aho yaje kuva ajya kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru.