Umutoza w'Amagaju yavuze icyamubabaje ku mukino yanganyijemo na Rayon Sports

Umutoza w'Amagaju yavuze icyamubabaje ku mukino yanganyijemo na Rayon Sports

Sep 02,2023

Niyongabo Amars utoza ikipe ya Amagaju FC, yemeza ko zimwe mu nshingano ubuyobozi bwamuhaye harimo no gutsinda ikipe ya Rayon Sports n'ubwo atabikoze.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri, nibwo Rayon Sports yakiriye ikipe ya Amagaju FC, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku isaha ya saa 18:00 PM.

Amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, nyuma yaho Amagaju FC ariyo yafunguye amazamu ku munota wa 28 naho Rayon Sports ikaza kubona igitego habura iminota ine gusa ngo umukino urangire.

Nyuma y'uyu mukino, Niyongabo Amars utoza Amagaju FC aganira n'itangazamakuru yavuze ko ko wari umukino mwiza ariko imwe mu nshingano yahawe atayigezeho. 

Yagize ati "Mbere na mbere ntabwo nishimye kuko aya manota nagomgaga kuyabona, kandi nari mfite uburyo bwinshi bwo kuyabona kubera ibitego byinshi twahushije.

Ubuyobozi bwantumye gutsinda Rayon Sports ariko ntabwo mbikoze, gusa nzayitsindira i Nyamagabe. Ikindi ubuyobozi bwansabye harimo kugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere, kandi abakinnyi twaguze n'uburyo ikipe yubakitse birashoboka."

Amagaju FC kuri ubu nyuma y'imikino 3 ya shampiyona amaze gukina, afite amanota 5 ku 9 yashobokaga, akaba ataratsindwa umukino n'umwe.