Nyarugenge: Impanuka ikomeye yahitanye 6 muri 12 bari bayirimo bose bo mu muryango umwe

Nyarugenge: Impanuka ikomeye yahitanye 6 muri 12 bari bayirimo bose bo mu muryango umwe

Sep 02,2023

Imodoka yari itwaye abantu 12 yataye umuhanda ubwo yari igeze mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, batandatu mu bari bayirimo bahita bahasiga ubuzima, batanu barakomereka.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda ugana ahitwa Norvège ahagana saa Yine n’iminota itanu z’amanywa yo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Nzeri 2023.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe n’uko umushoferi yataye umuhanda.

Yagize ati “Ni byo hapfuye abantu batandatu, hakomereka batanu mu buryo bukomeye cyane. Umwe ni we wavuyemo ari muzima.”

Yavuze ko iyi mpanuka yanatewe no kutaringaniza umuvuduko ku mushoferi wari utwaye imodoka.

Yakomeje ati “Hashobora kuba habayeho kutaringaniza umuvuduko kuko hariya impanuka yabereye haracuramye cyane uko kutaringaniza umuvuduko bishobora kuba byaturutse ku zindi mpamvu tutaramenya kuko hari ibibazo byinshi bishobora gutuma umushoferi ata umuhanda kariya kageni.”

Abantu bari mu modoka yakoze impanuka ni umuryango umwe wari ugiye gusura bene wabo batuye mu Karere ka Kamonyi.