Nyakubyara Chantal Uzwi Nka Nyiramana Muri Filime ‘Seburikoko’ Yitabye Imana

Nyakubyara Chantal Uzwi Nka Nyiramana Muri Filime ‘Seburikoko’ Yitabye Imana

Sep 02,2023

Nyakubyara Chantal uzwi nka Nyiramana muri Filime ‘Seburikoko’ yahitanwe n’uburwayi bivugwa ko yari amaranye iminsi.

Biravugwa ko Nyiramana yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Nzeri 2023, azize uburwayi yari amaranye igihe.

Nyiramana yamenyekanye cyane muri Filime ya Seburikoko, icyakora yanyuze mu zindi zirimo iyitwa ‘I Kigali si ikigoma’.

Avuga uko yinjiye muri Seburikoko, Nyiramana, yigeze kuvuga ko yabifashijwemo na Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava cyangwa se Seburikoko.

Ati “Seburikoko yari asanzwe anzi kuko twakinanye muri ‘Zirara zishya’, rero ubwo bampitagamo byaranyoroheye kuko twari dusanzwe tuziranye.”

Nyiramana ni umwe mu bakinnyi b’imena bamamaye muri Filime ‘Seburikoko’ iri mu zifite izina rikomeye mu ruganda rwa Sinema y’u Rwanda. Uyu mugore yitabye Imana asize abana babiri.