Udushya twaranze ubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa
Ku mugoroba wo ku wa 1 Nzeri 2023 mu Intare Arena habereye ibirori by’ubukwe bwa Ishimwe Dieudonné na Iradukunda Elsa, bwaranzwe n’udushya dutandukanye turimo kuba igifunguzo cyasigiwe Iradukunda Liliane ari naho byamenyekanye ko Miss Elsa ariwe wafasdhe iyambere mugusaba urukundo Prince Kid.
1. Imiryango yabaremeye
Sebukwe wa Prince Kid yamubwiye ko amuhaye umwanya we wose, kandi yiteguye kuzabaha inama igihe cyose bazamukenera. Ati “Mbahaye umutima wanjye. Mbahaye n’inama zanjye.”
Yabifurije kubyara hungu na kobwa, ariko cyane cyane abakobwa ‘kuko nanjye mfite abakobwa benshi. Ati “Abakobwa ntibazabure.”
Uyu mubyeyi yabifurije guhorana amata ku ruhimbi n’urugo rugendwa. Avuga ko abagabiye inka y’imbyeyi n’iyayo. Hari undi muryango nawe wahaye inka urugo rwa Prince Kid na Miss Elsa.
Yanashimye buri wese wabashyigikiye mu bukwe, imiryango yombi, abanyamakuru n’abandi batumye ubukwe bw’abana babo bugenda neza.
2. Bemerewe gukorera ‘Honey Moon’ mu Burundi no mu Bugereki
Hon. Nsabimana Yves yavuze ko yiteguye kuzishyura ikiguzi cyose bizasaba kugira ngo Prince Kid na Miss Elsa bakorera ukwezi kwa buki mu gihugu cy’u Burundi.
Yababwiye ko igihe bazabonera umwanya, kandi baramaze kugura mu nzira ibibazitira, yiteguye kuzabafasha kugirira ibihe byiza muri kiriya gihugu.
Umuvandimwe wa Prince Kid uri muri Amerika, we yavuze ko bagerageje kumenya ahantu Miss Elsa akunda basanga ari mu Mujyi wa Anthene mu Bugereki.
Avuga ko afatanyije na bagenzi be biyemeza gufasha Prince Kid na Miss Elsa gutemberera muri uriya mujyi w’ubukerarugendo.
3. Igifunguzo cyasigiwe Miss Iradukunda Liliane
Muri ubu bukwe, Miss Iradukunda Elsa yafashe umwanya anagira indabyo abakobwa bari batashye ubukwe bwe ngo arebe ukwiye gukurikira kuva mu rungano.
Ni indabyo abakobwa bose baba bifuza gusama bigahita bica amarenga ko uzisamye ari we uzakurikiraho gukora ubukwe.
Akizisama, Iradukunda Liliane wanakurikiye Miss Iradukunda Elsa mu kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, yahise yerekeza ahari hicaye umusore bakundana, abari mu bukwe bose babahundagazaho amashyi.
4. Prince Kid yavangiye umuziki abatashye ubukwe bwe
Ubwo ubukwe bwari bugeze hagati, Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid n’umugore we Miss Iradukunda Elsa bagiye guhindura imyambaro.
Bagarutse mu cyumba cyabereyemo ubukwe, Prince Kid yatunguranye ahita ajya ku buhanga by’ibyuma atangira kuvanga imiziki, acurangira umugore we n’abashyitsi mu bukwe bwabo biba ibindi birori.
Iminota nka 15 Prince Kid yamaze acurangira abitabiriye ubukwe ni kimwe mu bihe by’ingenzi byaranze ibi birori byanyuze benshi mu babyitabiriye.
5.’Parrain’ na ‘Marraine’- Urufatiro ku buzima bwa Prince Kid nyuma yo gupfusha ababyeyi be
Hari umuvandimwe wa Prince Kid utabashije kuboneka muri ubukwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yifashe amajwi akoresheje telefoni ye maze abari muri ubu bukwe barayumvishwa.
Mu ijambo rye, yagarutse ku rugendo rw’ubuzima bw’umuvandimwe we Prince Kid, avuga uburyo yagiye amushishikariza gukunda ishuri.
Anagaruka ku mukazana w’abo, amushimira ko yabakundiye umuhungu atizigamye, kandi akaba akunda umuryango w’abo- Yamwijeje ko azitabwaho.
Agana ku musozo w’ijambo rye, uyu musore yavuze ko atabona amagambo asobanura uburyo Mushyoma Joseph [Boubou] yabaye urufatiro rw’ubuzima bw’abo.
Yavuze ko ubwo Nyina yari akimara kwitaba Imana, ‘Boubou’ n’umugore we babitayeho nk’abana be. Ati “Sinabona amagambo nakoresha nkushimira.”
Uyu musore yanashimye kandi Mukuru w’abo witwa Peter- Yavuze ko yabitangiye kugeza aho yemera gucikiriza ‘amashuri kugirango atwiteho’.
‘Boubou’ ni we wabaye Parrain wa Prince Kid, ni mu gihe umugore we ari we wabaye ‘Marraine’ wa Iradukunda Elsa.