Bitunguranye Rihanna yapfushije mubyara we wari ufite imyaka 28 gusa y'amavuko

Bitunguranye Rihanna yapfushije mubyara we wari ufite imyaka 28 gusa y'amavuko

Sep 02,2023

Amakuru dukesha Loop Barbados avuga ko mubyara wa Rihanna Tanella Alleyne yitabye Imana mu buryo butunguranye afite imyaka 28 aguye i Barbados.

Urupfu rwa Tanella Alleyne ruje nyuma y’imyaka itandatu gusa musaza we Tavon arashwe agahita apfa. Tanella yasezeweho bwa nyuma ku wa mbere mu rusengero rwa Paruwasi ya Mutagatifu George iherereye i Barbados.

Muri Misa yo gusezeraho uyu mukobwa, bacuranze indirimbo ya Rihanna “Lift Me Up” mu gihe umuryango n'inshuti bateraniraga guha icyubahiro Alleyne. Gusa ntiharamenyekana niba Rihanna yari ahari.

Mbyara wa Rihanna yitabye Imana ku myaka 28, nyuma y'impanga ye na musaza we

Mu gihe cyo kwizihiza ubuzima bwa nyakwigendera, umubyeyi wareraga Alleyne, Julie-Ann Bryan, yavuze ko amwibuka nk'umukobwa “wabayeho ubuzima bwo gushimira, ufite imyitwarire itangaje n’icyizere gikomeye.”

Yagize ati: "Hari ikintu kidasanzwe kuri Nella, yari akomeye kandi akagira ubutwari. Urukundo twari dufitanye ntirwari rusanzwe.”

Impamvu y'urupfu rwa Alleyne ntiramenyekana ariko havuzwe ko yari umukobwa ukomeye w'intwari

Impamvu y'urupfu rw’uyu mukobwa ntiratangazwa.

Alleyne, wakurikiranwaga n’abarenga 55,000 kuri Instagram, yapfushije n'impanga ye Taneisha bafite imyaka 14 gusa.

Umubyeyi wareraga Tanella yishimiye ko yabonye amahirwe yo kumurera no kumukunda

Mu gihe cyo gusezeraho bwa nyuma mubyara wa Rihanna, nyina wamureze yagaragaje ko yishimiye kubona umwanya n’amahirwe byo gukunda “Taneisha imyaka 14 na Tanella imyaka 28, kugeza igihe Nyagasani abisubije.”

Umuvandimwe we, Tavon yarashwe ku munsi wo gusoza umwaka wa 2017. Yari afite imyaka 21.

Icyo gihe Rihanna yitabiriye umuhango wo gushyingura mubyara we, nyuma yaho ajya ku mbuga nkoranyambaga ze arandika ati: “Ruhuka neza nshuti…turi mu mahoro kuko tuzi ko uri ahantu heza kuturusha.”

Tanella yitabye Imana nyuma y'igihe gito Rihanna n'umukunzi we bibarutse umwana wa kabiri

Urupfu rwa Tanella ruje nyuma y'ibyumweru bike Rihanna n'umukunzi we, A $ AP Rocky bibarutse umwana wabo wa kabiri.