Ibintu 5 bidasanzwe byaranze igitaramo cyo kwita izina abana b'ingagi ku ncuro ya 19
Kwita izina abana b’ingagi ni igikorwa ngarukamwaka aho abana b'ingagi bavutse muri uwo mwaka no mu mwaka uba watambutse bahabwa amazina (kwitwa amazina) ndetse bakitwa n'abantu batandukanye batoranyijwe higanjemo ibyamamare n'abanyacyubahiro baturutse mu mpande z’isi.
Nk'uko bisanzwe muri uwo muhango wo kwita izina habamo n'igice cy'imyidagaduro aho abahanzi batoranyijwe bagataramira abitabiriye uwo muhango. Kwita izina ku nshuro ya 19 nabwo RDB itegura uwo muhango yari yatoranyije abahanzi bazatatamira abitabiriye.
Abo bahanzi bi Danny Vumbi, Senderi, Riderman, Bwiza, Ariel Wayz na Bull Dogg ndetse n'uvanga imiziki (DJ) kuri iyi nshuro bifashishije DJ Bisoso n'undi utazwi wakoraga igihe abahanzi bari ku rubyiniro. Muri icyo gitaramo habayemo udushya dutandukanye.
Ibintu bitanu byaranze icyo gitaramo
1. Gukoresha uvanga indirimbo 'DJ' utenguha abahanzi
Nk'uko bizwi ko akenshi iyo abahanzi bari gutaramira abantu hari ubafasha mu buryo bwo kubakinira indirimbo bagiye kuririmba, nabwo niko byagenze rwose yari ahari gusa uwari uhari icyagaragaraga yarabatengushye asa nk’uwakoraga ibyo batumvikanye bitewe nuko hari igihe yashyigaramo indirimbo umuhanzi agahita asa nkutunguwe cyangwa se yaba igitangira agahita ayikuramo.
Byahumiye ku mirari ubwo Riderman yarimo kuririmba uyu mu DJ yashyizemo indirimbo ye "igitangaza" mu gihe Riderman atangiye kuririmba ndetse yewe ubona ko abantu bayishimiye aba ayivanyemo, arongera ashyiramo "Simbuka" Riderman ayifatanya n'abantu barayiririmba.
Hashize akanya gato yahise ayikuramo, bibabaza Riderman kugeza ubwo yongorera Karigomba usanzwe umufasha kuririmba ku rubyiniro “back up singer’. Byerekanaga ko atabyishimiye. Ibyo ntibyabaye kuri Riderman gusa, byabaye no kuri Bull Dogg, Ariel Wayz na Bwiza, usibye ko Riderman ariwe byabayeho ndetse akenerekana amarangamutima ko atabyishimiye.
2. Kongera gutungurana kwa Danny vumbi
Nyuma yo kugirirwa icyizere agatoranywa mu bazataramira abitabiriye umuhango wo Kwita izina nawe ntabwo yabatengushye yagaragaje ko ari umuhanzi ukunzwe. Ari ku rubyiniro, Danny Vumbi yaririmbye indirimbo nyinshi zitandukanye ze harimo: Baragowe,Nidanje n'izindi...,gusa ageze kuri Ni Danjer ni bwo yongeye kugaragaza ko ari umuhanzi ufite izina.
Abitabiriye bamweretse ko bamukunda kandi ko n'iyo ndirimbo bayikunda cyane dore ko yacishagamo akareka kuririmba abantu bakayiririmba kandi ukabona ko bayizi, bituma Danny vumbi yongera no kugarurwa ku rubyiniro nyuma yuko avuyeho. Ni ukuvuga ko yagaruwe inshuro 2.
3. Riderman yongeye kwerekana bidasubirwaho ko ari umuhanzi ukunzwe n'ingeri zose
Nk'ibisanzwe ko Riderman aho ataramiye hakunda gusigara uruntu runtu niko byagenze yongeye kwerekana ko ari umuhanzi ukunzwe n'ingeri zose abasaza,abakecuru, urubyiruko n'abandi yewe harimo n'abanyacyubaho, ibyo byagaragaye ubwo yageraga ku rubyiniro agahera ku ndirimbo yafatanyije na Urban Boyz "Ntakibazo" aho abantu bagaragaje ko bayizi.
Yakomeje kuririmba, ariko ageze kuri "Abanyabirori" ni bwo yerekanye ko akunzwe cyane, dore ko aririmba iyo ndirimbo abari aho bose bamanitse amaboko, yatera ngo "Pipilili pipi" mu rusaku rwinshi, abari aho bakikiriza bati: "Ehee". Iyo warebaga no mu banyacyubahiro wabonaga ko bizihiwe rwose, ibyo bikaba byarerekanye ko Riderman akunzwe cyane yewe ntiwanatinya no kuvuga ko ari we wishimiwe n'abantu kurusha abandi bahanzi bari bahari.
4. Imyambarire ya Bwiza
Usibye gutaramira abantu bakishima, Bwiza n'imyambarire ye yari itangaje. Usibye ko abantu bavugaga ko yambaye neza, Bwiza yaje mu rubyiniro yambaye imyenda iri mu ibara ry'icyatsi gisa nk'ikijimwe, iyo myenda yari ishati n'ipantaro, ariko ipantaro itangaje cyane.
Iyo pantaro yari igabanyijemo kabiri hejuru ari ikabutura hasi ari ipantaro, ni ukuvuga ngo kuva ku rukenyerero kugera ku matako yari ikabutura noneho hepfo gato hakaza ikindi gice ari cyo ipantaro kuko ntibyari bifatanye.
Iyo myambarire yatunguye abantu ariko ukumva bavuga ko bimubereye yambaye neza. Bwiza ku rubyiniro yarateraga, ibihumbi birenga 30 bikikiriza. Ibi byerekanye ko ibihangano bye bimaze kugera mu mpande zose z’igihugu mu ngeri zose uhereye ku bato n’abakuru.
5. Ariel Wayz kuririmba asa nkutishimye
Ariel Wayz ni umuhanzi ukunzwe n'indirimbo ze ubona ko zizwi cyane kuko ubwo yari ku rubyiniro yaririmbye "You should know", "Away" na "Shayo", ubona ko abantu bazizi ndetse bakanaziririmba. Ku ruhande rwa Ariel Wayz wabonaga atishimye nk'ibisanzwe kuko akunda kwizihirwa cyane. Ubwo uyu muhango wari urangiye, aho yabaga ari hose wabonaga ko atishimye kandi akari ku mutima gasesekara ku mubiri.
Ikindi kandi abahanzi nka Senderi na Bull Dogg batanze ibyishimo bidacagase, berekana ko ari abanyabigwi. Nubwo bahawe umwanya muto ku rubyiniro, ariko Senderi asanzwe azi amayeri yo guhagurutsa abafana akoresheje indirimbo zirimo gahunda za Leta usanga buri wese azi ijambo ku rindi.