Perezida Museveni yasezereye mu gisirikare abajenerari 11

Perezida Museveni yasezereye mu gisirikare abajenerari 11

Sep 02,2023

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare 110 barimo ba Ofisiye Jenerali na ba Ofisiye bakuru mu Ngabo za Uganda, UPDF, barimo Gen Kale Kayihura wigeze kuyobora Polisi y’icyo gihugu.

Urutonde rw’aba basirikare bagiye mu kiruhuko rugaragaraho abajenerali 11 na ba Ofisiye bakuru 99 bafite amapeti kuva kuri Major kugeza kuri Colonel.

Urwo rutonde rurangajwe imbere na Gen Kale Kayihura, Lt Gen James Nakibus Lakara, Maj Gen Samuel Wasswa Mutesasira, Maj Gen Joseph Arocha na Maj Gen David Wakaalo. Abandi batandatu basigaye bafite ipeti rya Brigadier General.

Aba bose bazasezererwa mu cyubahiro mu Ngabo za Uganda ku wa 31 Kanama 2023.

Gen Kale w’imyaka 67, yavukiye i Kisoro muri Uganda, ku wa 26 Ukuboza 1955. Yayoboye Polisi ya Uganda kuva mu 2005, asimbuye Gen Edward Katumba Wamala.

Icyakora, ku wa 4 Werurwe 2018 Perezida Museveni yazamuye mu ntera Martin Okoth Ochola wari Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda, ku munsi umwe General Elly Tumwine yasimbuyeho Lieutenant General Henry Tumukunde nka Minisitiri w’Umutekano.

Ni impinduka zakozwe mu gihe Polisi ya Uganda yashinjwaga kurebera ibikorwa by’umutekano muke, hakaba ubwicanyi bikarangira nta gisubizo kibonetse ku babigizemo uruhare.

Icyo gihe Gen Kale Kayihura ntiyakuweho gusa, ahubwo yaje gushyirwa ku gatebe mu myaka ine, ndetse atabwa muri yombi ashinjwa ibyaha birimo guha intwaro abantu batazikwiriye, aza kurekurwa by’agateganyo.

Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umujyanama we mu bikorwa bidasanzwe, Gen Muhoozi Kainerugaba, yigeze kwandika avuga ko uyu musirikare akwiye imbabazi, azimusabira kuri Perezida Museveni. Aba bombi baheruka no guhurira i Kabale, muri Mata 2023.

Mu muhango wo kubasezerera, Perezida Museveni yabasabye gukoresha neza imperekeza bahawe birinda kujya mu mishinga minini n'amahoteli, amashuri... ahubwo bagakora imishinga mito cyane cyane ijyanye no gukora ibiribwa. Perezida Museveni kandi yabasabye kutiyumva n'abagikenewe ahubwo bakumva ko ari uguhindurirwa inshingano.

Yagize ati: "Mukwiye gukora ikintu gito ariko mwizeye neza. Nabaha urugero rw'umugabo witwa Nyankana wumvise neza inama zacu. Mu butaka buto cyane bungana hafi na 1/2 cya hegitari yabashije kubyazamo miliyoni 240 z'amashiringi buri mwaka ahereye ku nka 8 gusa ndetse n'inkoko zitera amagi. Mwebwe mushobora kubona hegitari 2 zose z'ubutaka. Ni bunini cyane bushobora kubafasha kubona amafaranga menshi. Urabona iyo ugiye mu bintu nk'amahoteri maze haza ibimeze nka covid-19, ubukerarugendo buragwa amahoteri agahomba. Nyamara kurya ntibijya bihagarara ni mpamvu ugiye mu mishinga ijyanye n'ibiribwa atajya ahomba."