Dore ibimenyetso byakwereka ubwirinzi(Ubudahangarwa) bw'umubiri wawe bwacitse intege n'icyo wakora
Ubudahangarwa bw’umubiri ni bwo bwirinzi bwawo. Ni bwo umubiri wifashisha mu guhangana n’indwara ziterwa na mikorobi zaba bagiteri, imiyege na virusi. Si ibyo gusa kuko ubudahangarwa bw’umubiri ni bwo bugira uruhare mu gusukura umubiri busohoramo ibyawutera kanseri.
Nyamara kandi bitewe n’impamvu zinyuranye zaba izituruka ku burwayi, imirire se cyangwa izindi mpamvu, hari igihe ubudahangarwa bucika intege, nuko umubiri ukagira ibimenyetso ugaragaza byakwereka ko bwagabanyutse
Ibimenyetso 5 bikwerekako ubudahangarwa bwacitse intege:
Umunaniro
Yego nibyo umunaniro ugira ibintu byinshi biwutera ku isonga hakaza gukora akazi kaba ak’ingufu z’umubiri cyangwa ingufu z’ubwonko. Nyamara mu gihe ugira umunaniro nta kintu kidasanzwe uzi wakoze, cyangwa ugasanga uri kugira umunaniro uhoraho ku buryo n’urugendo rugufi rukunaniza, hamwe no guterura ikintu kitaremereye cyane bikubera ingorabahizi, ntuzashakire ahandi, abasirikare bawe baba bacitse intege cyangwa bagabanyutse.
Guhorana indwara ziterwa na mikorobi
Indwara ziterwa na mikorobi tuzirindwa nuko dufite ubudahangarwa bukora neza. N’ubusanzwe ahatuzengurutse, mu kanwa, ku mubiri hahora mikorobi amamiliyoni menshi nyamara kubera ubudahangarwa bukomeye, izo mikorobi ntacyo zidutwara. Ariko niba utangiye kujya urwara ibisebe bya hato na hato, indwara z’uruhu zinyuranye cyane cyane iziterwa n’imiyege (ibihushi, ibisekera, haba mu ntantu cyangwa ahandi ku mubiri), ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI), guhorana ibibazo byo guhitwa, kubyimba ishinya, ni ibimenyetso by’uko umubiri wawe wabuze ibiwurinda ndetse n’ibihari nta ngufu.
Inkorora, ibicurane n’indwara zinyuranye zo mu muhogo
Akenshi izi ndwara ziterwa na virusi. Ubudahangarwa bwacu akamaro kabwo ni ukuturinda kwandura indwara ziterwa na virusi dore ko inyinshi nta n’imiti zigira, burya itangwa ni iyo kongerera ingufu ubudahangarwa. Rero niba usigaye uhora ufite ibibazo mu muhogo, ibicurane bidakira ni ikindi kimenyetso kikwereka ko abasirikare bari kunanirwa.
Ubwivumbure bw’umubiri
Akenshi ntabwo duhuza ibidutera ubwivumbure. Hari abatihanganira ivumbi, abatihanganira imbeho n’umuyaga, ubwayi, ibihumura cyane, n’ibindi. Akenshi ibi iyo bitugezeho umubiri ntubyihanganire birangwa no kwitsamagura, kwishimagura no kugira uduheri ku mubiri, ibicurane no gutukura amaso ukayabyiringira. Niba ibi bitangiye kukubaho kandi mbere bitakubagaho, bivuzeko umubiri wawe hari icyo uri kubura. Icyo nta kindi ni ubudahangarwa.
Ibikomere bitinda gukira
Ubusanzwe iyo ukomeretse umubiri uhita uhera ubwo utangira kwisana ku buryo nyuma y’igihe runaka ahari hakomeretse haba hakize hasigaye inkovu.
Niba rero usigaye ukomereka n’igikomere gito ugasanga kugira ngo gikire biratwara igihe kinini, nta kabuza hari ikitagenda neza.
Nakora iki?
Niba ubonyeko hari ikibazo ku budahangarwa bw’umubiri wawe, hari ibyo kurya ushobora kwifashisha kugirango ubashe kongera kuzamura ingufu z’ubudahangarwa bwawe. Ibyo byo kurya by’ingenzi wabimenya ufunguye iyi nkuru ukabisoma:
Kwirinda biruta kwivuza: Dore ibiribwa byakurinda kurwara Kanseri y'umwijima