Kwirinda biruta kwivuza: Dore ibiribwa byakurinda kurwara Kanseri y'umwijima

Kwirinda biruta kwivuza: Dore ibiribwa byakurinda kurwara Kanseri y'umwijima

Sep 03,2023

Umwijima ni rumwe mu ngingo 5 z’ingenzi ku buzima bwacu bwa buri munsi (izindi zisigaye 4 ni; ubwonko, impyiko, umutima n’ibihaha). Ntibivuze ko izindi nta cyo zimaze guza izi nizo imikorere yazo iyobora indi mikorere y’izisigaye.

Muri rusange kanseri ni indwara iteye ubwoba kandi ihangayikishije, by’umwihariko. Kanseri y’umwijima iri muri kanseri zica cyane dore ko ku bayirwaye kimwe cya kabiri ibahitana.

Iyi kanseri iterwa n’impamvu zinyuranye, muri zo twavuga umwuka uhumanye duhumeka, kurya ibyatewe imiti yica udukoko utabironze, kuba urwaye indwara ya hepatite, n’ibindi.

Uretse ibi kandi, kunywa inzoga zirenze igipimo bitera indwara izwi nka cirrhosis amaherezo ikazabyara kanseri.

Nyamara kandi, mu bimera turya harimo ibifite ubushobozi bwo kuturinda kanseri y’umwijima no kugabanya ibyago byo kuba twayirwara. Reka hano turebere hamwe bimwe by’ingenzi muri byo.

Ibyo kurya bifasha mu kurwanya kanseri y’umwijima:

Karoti

Muri karoti dusangamo glutathione kikaba ikinyabutabire nyamukuru mu gusukura umubiri wacu gikuramo ibiwuhumanya bishobora no kubyara kanseri. Uretse ibyo rero zinarimo beta-carotenes zizwiho na zo gufasha umwijima gukora neza no kuwurinda. Karoti ziriwe neza ni iziriwe mbisi, wazihekenya cyangwa ukazirya salade

Beterave

Kimwe na karoti, beterave na zo mu mikorere myiza y’umwijima no kuwurinda kanseri, zikungahaye kuri glutathione. Zinarimo kandi flavonoids na zo zifasha umwijima gukora neza. Kurya beterave cyangwa kunywa umutobe wazo buri munsi cyangwa igihe cyose ubishoboye, ni ingenzi

Imbuto zo mu bwoko bwa citrus

Izi mbuto zirimo amoko menshi. Muri yo twavuga amacunga, indimu, pamplemousse, mandarine n’izindi zinyuranye. Izi mbuto zizwiho kuba zikungahaye kuri vitamin C, ikaba nayo iri mu bya mbere byongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri. Ibi rero ku mwijima biwufasha gutunganya ibyari uburozi ku mubiri ku buryo bisohoka vuba mu mubiri binyuze mu nkari.

Inyanya

Inyanya na zo zikungahaye kuri glutathione. Iyi twabonye ko ifasha mu gusohora imyanda no gusukura umwijima. Mu nyanya kandi dusangamo lycopene ari yo iziha ibara ritukura ikaba ingenzi mu guhangana na kanseri zinyuranye harimo iy’umwijima, porositate, ibihaha n’igifu. Kuzirya neza ni ukuzihekenya cyangwa ukazirya kuri salade. Uhisemo kuziteka ni byiza kuzikatira ku byo kurya bihiye.

Amashu

Nubwo amashu ari mu mboga zagiye zisuzugurwa nyamara muri yo dusangamo ibinyabutabire bya isothiocyanates bikomoka kuri glucosinates bikaba rero bizwiho gusukura umwijima bikuramo uburozi bubyara kanseri. Aya nayo ntatekwa, byiza ni ukuyarya salade. Amashu kandi ni isoko nziza ya vitamin K.

Icyinzari

Icyinzari na cyo kiri mu byo kurya byitwa ibirungo, ni ingenzi mu gusukura umwijima. Gifasha mu gusohora ibitera kanseri biba byinjiye mu mubiri wacu binyuze mu byo turya. Ibi rero bikarinda umwijima kuba wagerwaho n’ibyo bitera kanseri.

Avoka

Uko umwijima ugenda utunganya ibinure, ushobora nawo kubigenderamo ukangirika. Ibi ni cirrhosis, ishobora kubyara kanseri y’umwijima. Avoka rero nubwo nazo zirimo ibinure ariko ni ibinure byiza bizwi nka monosaturated fats, byo aho kwangiza umwijima bikaba biwufasha kwisana nyuma yo kwangizwa n’ibinure bindi. Ibi rero bikaba biwurinda na kanseri. Si ibyo gusa kuko avoka ziri no mu mbuto zitarimo isukari nyinshi.

Pome

Muri pome dusangamo pectin. Iyi pectin iboneka mu gishishwa cya pome ifasha mu gusohora imyanda n’uburozi mu rwungano ngogozi. Ibi bituma umwijima utaza kunanirwa mu gutunganya no gusohora imyanda, kuko biba byasukuriwe mu gifu. Pome kandi zikungahaye kuri fibre, zikaba zifasha umwijima mu gusohora uburozi n’imyanda ikorwa mu gihe cyo gusukura umubiri.

Tungurusumu

Impumuro ya tungurusumu iterwa nuko zirimo umunyungugu wa soufre. Uyu munyungugu utuma enzymes zo mu mwijima zikorana ingufu mu gusohora uburozi. Muri tungurusumu kandi dusangamo allicin na selenium byombi bizwiho gusukura umwijima.

Imboga rwatsi

Izi mboga ziri mu moko menshi: imbogeri, imbwija, imiriri, idodo, epinari n’izindi zibamo chlorophyll ariyo iziha ibara ry’icyatsi naho mu mubiri wacu ikagira uruhare mu ikorwa ry’indurwe yo mu mwijima. Si ibyo gusa ikora kuko inafasha mu kuringaniza ibinyabutabire no guca intege uburozi buturuka ku miti yica udukoko bityo bigafasha mu kurinda umwijima ko wajyamo uburozi.

Icyitonderwa

Nubwo tuvuze ibiribwa 10 gusa, nyamara si byo gusa birwanya kanseri y’umwijima ahubwo twaguhitiyemo ibyoroshye kuboneka, kandi bizwiho ingufu kurenza ibindi.

Ikindi kandi ku mugore utwite, uwonsa ndetse n’umuntu ufite ubundi burwayi buhoraho ni byiza kubanza kugisha inama umuganga mbere yo kugira ibyokurya ufata ku bwinshi cyangwa ugabanya, ndetse na mbere yo gufata inyongera zose.