Abarimo Mbonyi na Gahongayire bagiye guhabwa ibihembo bari barategereje amaso agahera mu kirere

Abarimo Mbonyi na Gahongayire bagiye guhabwa ibihembo bari barategereje amaso agahera mu kirere

Sep 03,2023

Kuri ubu amakuru meza ahari ku bakurikirana umuziki wo kuramya no guhinbaza Imana , ni uko hagiye gutangwa amafaranga ku batsinze muri Rwanda Gospel Stars Live.

Arstide Gahunzire, umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live yasobanuye imiterere y’uko ibi bihembo bizatangwa.

Arstide yavuze ko impanvu y’igikorwa, ari uguhemba cyangwa gutanga ibihembo ku bahanzi bitwaye neza muri Season ya mbere ya Rwanda Gospel Stars Live.

Asobanura impamvu habayeho gutinda, yagize Ati ”Impanvu habayeho gutinda kubahemba ntayindi ni  uko habanje kubaho imyiteguro no guhuza gahunda n’abantu batandukanye kugira ngo igikorwa kigende neza, igihe rero cyageze''.

Biteganyijwe ko tariki 8 Nzeri 2023  aribwo ibi bihembo bizatangwa ku mugaragaro ndetse hagatangazwa icyiciro cya Kabiri cyo gutanga ibi bihembo.

Israel Mbonyi ubwo yegukanaga igihembo

Abahanzi bagomba gushyikirizwa amafaranga ni Rasta Jay wagombaga guhabwa ibihumbi 500 Frw nk’Umuhanzi uri kuzamuka neza mu muziki; Gisubizo Ministries yabaye iya gatatu [Miliyoni 1 Frw], Aline Gahongayire wabaye uwa kabiri [Miliyoni 2 Frw] na Israel Mbonyi wahawe Miliyoni 7 Frw.

Ibi bihembo  babitsindiye  muri Werurwe 2022 , kugeza ubu bakaba bari bagitegereje  amaso yasaga  n'ayaheze mu kirere.