Rayon Sports yatsindiye  Al-Merrikh yo muri Sudan ku ivuko i Nyanza - AMAFOTO

Rayon Sports yatsindiye Al-Merrikh yo muri Sudan ku ivuko i Nyanza - AMAFOTO

Sep 03,2023

Ikipe ya Rayon Sports yasubiye ku Ivuko Inyanza ihatsindira El-Merekh yo muri Sudani mu mukino wa gicuti.

Buri mwaka ikipe ya Rayon Sports igira gahunda ya Gikundiro ku Ivuko isubira mu Karere ka Nyanza aho yashingiwe mu 1964 igakora ibikorwa bitandukanye. Iyi gahunda muri uyu mwaka w'imikino yabaye kuri iki Cyumweru taliki 03 Nzeri 2023.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje gusura Ingoro y’Amateka y’Abami mu Rukari banasobanurirwa amateka atandukanye yaho. 

Nyuma yaho ibindi bikorwa kuri uyu munsi byakomreje muri sitade y'akarere ka Nyanza ,muri ibyo bikorwa harimo ubukangura mbaga bwo kurwanya isambanywa ry'abana n'inda ziterwa abangavu ndetse no kwereka abafana ibikombe byatwawe na Rayon Sports mu mwaka ushize w'imikino.

Nyuma , saa cyenda zuzuye Rayon Sports na Al-Merrikh zahise zimanuka mu kibuga. 

Uko uwo mukino wagenze muri make

Umukino watangiye amakipe yombi akinira mu kibuga hagati ubona bigana gake gake. Rayon Sports ku munota wa 6 yageze imbere y'izamu bwa mbere ku mupira Tuyisenge Arsene yarazamukanye neza ariko awuhaye Ndekwe Felix bahita bawumwaka.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gukina yiharira umupira cyane,ku munota 12 Mugadam yazamukanye umupira acenga ariko myugariro wa Al -Merrikh,Amir Kamal amutereka hasi haboneka kufura.

Ba myugariro ba Al Merekh bakomeje gukina barwana no gukuraho imipira miremire yabaga irekuwe n'abarimo Bugingo Hakimo.

Ku munota wa 24 ,El-Merekh yageze bwa mbere imbere y'izamu aho Alscandew Samuel yari abonye umupira mwiza ari mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzi avuga ko hari habayemo kurarira.

Kuwa 35 Rayon Sports yashoboraga gufungura amazamu aho Mugadam yahaye umupira mwiza,Musa Esenu nawe awuhindura imbere y'izamu ariko habura ukozaho ukuguru ngo umupira ujye mu nshundura.

Abakinnyi ba Al Merekh bize amayeri yo kugira ngo basatire bagakina imipira miremire gusa bagera imbere y'izamu gutsinda ntibikunde. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Rayon Sports yatsinze Al-Merrikh igitego 1-0 

Igice cya kabiri cyatangiye, Rayon Sports ikora impinduka mu kibuga havamo Nsabimana Aimable, Youssef Rharb na Esenu hinjiramo, Iraguha Hadji, Rudasingwa Prince na Eric Ngendahimana.

Abakinnyi ba Al-Merrikh baje noneho ubona nabo bahererekanya umupira neza gusa kugera imbere y'izamu ntibibahire.

Mu minota 57 , Tuyisenge Arsene yabonye imipira myinshi ku ruhande  yakinagaho rw'ibumoso asatira gusa yahindura imipira ikarenga izamu. Kuwa 62' rutahizamu wa Al-Merrikh usatira anyuze ku ruhande rw'ibumoso,Musa Hussein yabonye umupira mwiza acenga Mucyo Didier Junior ariko arekuye ishoti rinyura hejuru kure.

Rudasingwa Prince wari wagerageje kubona uburyo imbere y'izamu bigakomeza kwanga kuwa 70 yafunguye amazamu ku mupira mwiza yarahawe na Iraguha Hadji.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Al-Merrikh yatangiye urugendo rwo gushaka igitego cyo kwishyura ndetse inasatira cyane arinako ibona imipira y'imiterekano ariko bakayotera nabi.

Umukino warangiye Al-Merrikh yananiwe kwishyura Rayon Sports itsindira ku Ivuko igitego 1-0.