Alain-Andre Landeut wahoze atoza Kiyovu Sports yannyeze Juvenal anatega iminsi iyi kipe ikomeje gukubitwa umusubirizo
Alain-Andre Landeut wahoze ari umutoza wa Kiyovu Sports umwaka ushize w'imikino yabwiye umutoza uriho kuri ubu ko nagumisha ikipe mu cyiciro cya mbere azaba akoze ibitangaza.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nzeri, nibwo Kiyovu Sports yamanutse mu kibuga ikina n'ikipe ya Bugesera FC umukino w'umunsi wa gatatu wa shampiyona, aho Kiyovu Sports yanyagiwe na Bugesera FC ibitego 4-0. Yari intsinzwi ya kabiri ikomeye kuva iyi shampiyona yatangira, nyuma y'umukino ufungura shampiyona, Musanze FC yatsinzemo Etoile de L'est ibitego 4-1.
Kiyovu Sports yagiye kujya muri uyu mukino, itarinjizwa igitego, ari nabyo byatunguye abantu uburyo yinjijwe ibitego bine byiruka.
Nyuma y'uyu mukino, uwahoze ari umutoza wa Kiyovu Sports Alain-Andre Landeut yagiye ku rukuta rwa WhatsApp ahajya ibyiyumviro bwite, agira inama umutoza Petros Koukouras uri gutoza iyi kipe, ndetse asa n'uninura ubuyobozi bwayo.
Yagize Ati "Komera wa muntu we gusa Kiyovu Sports yarakubeshye. Ntabwo wigize umenya Kiyovu Sports nyayo. Wowe nabo bana uri gutoza, nugumisha Kiyovu Sports mu cyiciro cya mbere bizaba ari ibitangaza. Ibyo uri kubona, niyo mpamvu natwe twananiwe.”
Umutoza wa Kiyovu Sports, yagiriwe inama ko abayobizi ba Kiyovu Sports ari ababeshyi cyane
Nyuma yaje kugaruka kuri Juvenal ati ”Komeza wumve abo bana bawe ndetse na komite yawe iciriritse, nari narakubwiye mbere ko ari wowe uri kwisenyera. Ni wowe nyine umwanzi wawe wa mbere muri iyo kipe. Mu by'ukuri, aho wari watsinze ibitego 3-0, uyu munsi uhatsindiwe 4-0. Hashize umwaka uri uwa mbere, umunsi nk'uyu wari ufite amanota 9/9, none uyu munsi ufite amanota 4/9, komeza.”
Kiyovu Sports imaze imyaka ibiri yikurikiranya iza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, gusa ku kigero cya 70 ku ijana abakinnyi bakoze ibyo, ubuyobizi bwatandukanye nabo, ndetse ubu ikipe ifite abakinnyi bagera kuri 65% bashya.