Perezida Tshisekedi yatanze itegeko ryo guta muri yombi Abasirikare 2 bakuru

Perezida Tshisekedi yatanze itegeko ryo guta muri yombi Abasirikare 2 bakuru

Sep 04,2023

Abasirikare babiri bakomeye bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batawe muri yombi ku itegeko rya Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Abatawe muri yombi harimo Colonel Mike Mikombe usanzwe ari umwe mu bayobozi bakuru ba Brigade y’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa, cyo kimwe na Colonel Donatien Bawili uyobora Régiment ya 19 mu mutwe w’Ingabo zishinzwe kurinda Tshisekedi.

Aba bombi batawe muri yombi ku mugoroba wo cyumweru tariki ya 03 Nzeri 2023.

Itabwa muri yombi ryabo ryaje rikurikira ubwicanyi bwakorewe abaturage bari bitabiriye imyigaragambyo yamagana Ingabo za MONUSCO, ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023.

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemera ko abantu 43 ari bo biciwe muri iriya myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Goma, mu gihe ababarirwa muri 56 bayikomerekeyemo mu buryo bukomeye.

Ingabo za Congo Kinshasa by’umwihariko izo mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu zirangajwe imbere na bariya basirikare batawe muri yombi ni zo zishinjwa gukora buriya bwicanyi.

Ikinyamakuru Jeune Afrique mu mpera z’icyumweru gishize cyanditse ko cyahawe amakuru y’uko Colonel Mike Mikombe ari we watanze itegeko ku basirikare be ngo barase abigaragambyaga.

Byitezwe ko uyu musirikare na mugenzi we nyuma yo gutabwa muri yombi bagomba kugezwa imbere y’ubutabera bwa gisirikare.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi ku wa Gatanu ubwo yari ayoboye inama idasanzwe y’abaminisitiri, yagaragaje uburakari bukomeye kubera buri bwicanyi.

Icyo gihe yavuze ko ibyabaye ntaho bihuriye n’ubuzima bukwiriye abanye-Congo kuko "binyuranyije n’inshingano z’ingabo."

Ni Tshisekedi wavuze ko ariya makuba "ntabwo ashobora kwihanganirwa", mbere yo kurahirira "guhana by’intangarugero abayagizemo uruhare bose."

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida wa RDC yahise yohereza i Goma abarimo Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Peter Kazadi, mu rwego rwo gusuzuma ibyabaye.

Aba baminisitiri cyakora bakigera i Goma bakirijwe uburakari ndetse n’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage.

Ab’i Goma mu majwi yabo bumvikanye babwira intumwa za Guverinoma ya RDC bati: "nanone nimuze mwongere kutwica."