Umubyeyi akurikaranwe na RIB akekwaho kwihekura kugirango ahishe umugabo we ko ajya amuca inyuma

Umubyeyi akurikaranwe na RIB akekwaho kwihekura kugirango ahishe umugabo we ko ajya amuca inyuma

Sep 04,2023

Umugore wo mu Karere ka Karongi, arakekwaho icyaha cyo kubyara umwana akamwica ndetse akamushyingura mu gikari cye ngo umugabo we atazamenya ko yamuciye inyuma.

Byabereye mu Mudugudu wa Rwimpongo, Akagari ka Ruragwe, Umurenge wa Rubengera. Bikekwa ko iki cyaha yagikoze tariki 28 Kanama 2023, kuko bukeye bwaho tariki 29 abaturanyi be babonye ameze nk’uwabyaye ariko ntibabona umwana.

Abajyanama b’ubuzima bari bamaze igihe bakeka ko atwite ariko babimubaza akabihakana. Uyu mugore nta na rimwe yigeze ajya kwipimisha nk’umugore utwite.

Abaturanyi b’uyu mugore nyuma yo kubona inda ye itakimeze uko yari imeze babimenyesheje ubuyobozi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB batangira gukurikirana baza kumenya ko uyu mugore yabyaye umwana akamutaba mu gikari cye.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurangwe, Mushimiyimana Glatien yatangaje ko mu gukomeza gukurikirana, kuri uyu wa 04 Nzeli 2023 aribwo bamenye ko uyu mugore yabyaye umwana, akamutaba.

Ati “Uyu mugore ubu ari mu maboko y’Ubugenzacyaha. Abaturage turabashimira ko batanze amakuru. Muri rusange icyo tubasaba ni uko niba umuntu asamye inda nta byacitse ihari, agomba kubyara umwana akabaho nk’uko nawe yasamwe akabaho”.

Uyu mugore ni umubyeyi w’abana babiri, umukuru muri bo ari mu kigero cy’imyaka 6. Umugabo we afungiye icyaha cyo gutekera abantu umutwe agamije kubambura amafaranga. Bikekwa ko icyatumye uyu mugore abyara umwana, akamutaba mu gikari ari ukugira ngo umugabo we atazamenya ko yamuciye inyuma.